Abinjiye mu gihugu hataremezwa akato bashyiriweho uburyo bwo gupimwa Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Mata 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imaze iminsi mu bikorwa byo gupima Coronavirus abantu batandukanye, binjiye mu Rwanda mbere y’uko hemezwa ko umuntu wese ugeze mu gihugu agomba gushyirwa mu kato k’iminsi 14.

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ugeze kuri 84, ndetse Guverinoma yemeje ko nyuma y’ibyumweru bibiri byashyizweho byo gufunga ibikorwa bizasozwa ku wa Gatandatu, bizongerwaho iminsi 15.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yabwiye Televiziyo Rwanda ko iki gihe cy’inyongera kiratanga uburyo bwo kugira ngo abantu bose baba barahuye n’abanduye Coronavirus bapimwe, kandi hizewe ko batanduje abandi benshi.

Yakomeje ati “Ni ukugira ngo [umuntu wese] tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu.”

Dr Ngamije yavuze ko iminsi 15 y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera, ku buryo ruzamenya neza icyerekezo cy’iki cyorezo.

Yavuze ko hanashyizweho uburyo bwo gupima abantu benshi cyane cyane abagiye mu mahanga, bakinjira mu gihugu mbere y’uko gushyira mu kato umuntu wese winjiye mu Rwanda bigirwa itegeko.

Yakomeje ati “Twatanze gahunda y’umwihariko mu minsi ishize, guhera ku Cyumweru, ko abantu bavuye hanze, bakoze ingendo bava muri biriya bihugu birimo ubwandu uretse Dubai ndetse n’ahandi hose, bisuzumisha - abaje hagati ya tariki 5 Werurwe kugeza uyu munsi wa none - ko bajya ahantu hane, kuri Petit Stade, kuri ULK, IPRC Kicukiro ndetse no kuri Stade i Nyamirambo. Baze babasuzume, basubire no mu rugo dukurikije igisubizo tuza kuba tubonye.”

“Benshi barabyitabiriye, icyiciro cya mbere twabonye 400, nyuma tuza kubona abandi 400, bityo rero bamwe turabasuzuma, bake cyane muri bo twasanze bafite icyo kibazo tujya kubitaho by’umwihariko, ariko urumva ubwo amakuru twarayamenye nibura.”

Dr Ngamije avuga ko mbere abavuye mu mahanga bari basabwe kwijyana bagapimwa Coronavirus, ariko hari abatari bitabiriye ubutumire.

Yakomeje ati “Twaragiye dukorana no ku kibuga cy’indege, tumenya abantu bose bakoze ingendo muri icyo gihe, noneho turabashakisha n’aho batuye, tunaborohereza uburyo bwo kuza kwisuzumisha.”

Kugeza ubu abantu bamaze kuboneka bamaze kugera mu 1400, mu basaga 1600 babarwa ko baba barahuye n’abantu banduye, ku buryo bakeneye gukurikiranwa.

Bane mu banduye Coronavirus ni bo barenze Kigali

Dr Ngamije avuga ko abenshi mu bamaze kugaragaraho Coronavirus bari mu Mujyi wa Kigali, ndetse abavuye mu ngendo mu mahanga bagahita bajya mu ntara, Minisiteri y’Ubuzima yabakurikiyeyo n’imiryango yabo igasuzumwa, bagasanga itarandura.

Yakomeje ati “Turi kubitaho abo ngabo, ni bake cyane ni nka bane bari bagiye hanze ya Kigali, bari kuvurwa, mu minsi iri imbere muri iki cyumweru turimo kirajya kurangira hari abo dusezerera.”

Avuga ko mu bamaze gutahurwaho Coronavirus, kugeza ubu nta muntu n’umwe uraremba ku buryo nta we urajyanwa mu cyumba cy’indembe.

Ati “Twarahateganyije, ibyo bitanda na n’ubu nta we urabiryamaho, ni amahirwe akomeye dufite. Icya kabiri, abinjiye mbere [mu bitaro] hari abamaze kurenza iminsi 14 tubitaho, uko amabwiriza yo kubitaho ateye, nyuma y’iminsi 14 turagusuzuma, tukareba niba ubwandu bwaragabanutse mu mubiri mu buryo buhagije.”

“Iyo rero dusanze ntabwo ugifite turongera tukagusuzuma, iyo dusanze rero ntabwo ugifite tugusuzuma bwa kabiri kugira ngo tunoze rwose ko uyu muntu dusubije mu muryango nta kibazo ateye, akagenda agasubira mu rugo.”

Mu mpera z’iki cyumweru ngo hari abagomba gushyikirizwa imiryango yabo, ngo bagume muri gahunda yo kuguma mu rugo, kugira ngo biyubake.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kuguma mu rugo muri ibi bihe, kuko ariyo “ngabo ikomeye” igomba kurinda igihugu Coronavirus.

Ati “Munyarwanda we, guma mu rugo, urinde umuryango wawe, wirinde, urinde n’igihugu cyacu kuguma muri iki cyorezo.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yashimiye abaganga bakomeje kwita ku barwayi, avuga ko iyi minsi 15 ikwiye kubyazwa umusaruro ufatika, hagafatwa ingamba zatuma iki cyorezo gitsindwa mu Rwanda.

Guverinoma yakajije ingamba zo gukumira Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .