Hamwe mu hazacumbikirwa aba bimukira ni ahazwi nka ‘Hope hostel’, inyubako yubatswe muri gahunda ya One Dollar Campaign.
Biteganyijwe ko abimukira bazacumbikirwa muri iyi nyubako bazabanza kumenyera ubuzima n’imikorere y’inzego zo mu Rwanda ndetse bakigishwa amateka y’igihugu.
Iyi nyubako kandi yamaze gutegura aho aba bimukira bazajya barara, aho bazafatira amafunguro, ibibuga by’imikino itandukanye ndetse Ismael Bakina uyobora Hope hostel yavuze ko “n’aho abanywa itabi bashobora kubikorera” batabangamiye abandi hateguwe.
Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Ismael Bakina, yavuze ko aba bimukira bakigera mu Rwanda bazasanga ibyumba byabo bisukuye, bahabwe umwanya uhagihe wo kuruhuka.
Yashimangiye ko nibura ku munsi bazajya bafata amafunguro eshatu, ariko abadashaka amafunguro yo muri Hope Hostel bafite uburenganzira bwo kujya kugura ayo bashaka. Ikindi bazahabwa ni internet y’ubuntu.
Bakina ati “Iyi ntabwo ari gereza cyangwa ibigo bifungirwamo abantu. Abimukira bazaba bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka harimo no gusura ibice by’Umujyi wa Kigali rwagati.”
Biteganyijwe kandi ko muri iyi nyubako hazaba hari abakozi bahoraho bo gukora amasuku mu byumba by’aba bimukira.
Uburyo bwo gucungira umutekano aba barinzi buzaba buri mu buryo bubiri, aho hari abarinzi bazaba bafite intwaro n’abandi batazifite.
Ikindi cyashyizwemo imbaraga ni ikijyanye n’indimi. Hope Hostel izaba ifite abakozi bashobora gusemura mu ndimi zirimo Icyongereza n’Icyarabu.
Nyuma y’iminsi mike bageze mu Rwanda, hazatangira gahunda yo kubamenyereza igihugu. Ndetse mu minsi mike bazatangira gufashwa muri gahunda yo kwaka ubuhungiro no gushaka ibindi bihugu bishobora kwemera kubakira.
Aya masezerano agena ko umwimukira ushaka kuguma azaba abifitiye uburenganzira ariko n’abashaka gusubira iwabo bagafashwa.
Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atatu aba bimukira baba muri izi nzu zabugenewe ziri hirya no hino muri Kigali, nyuma y’aho bazaba bemerewe kujya kuba mu bindi bice by’Igihugu aho bazaba baturanye n’Abanyarwanda mu buzima bw’umunsi ku wundi.
Iki gihe bazakomeza gufashwa mu buryo bw’imibereaho kugeza ku myaka itanu, noneho batangire kwitunga, kuko abafite ubumenyi bazaba bemerewe gushaka akazi, mu gihe Abandi bakwihangira imirimo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye The Guardian ko “Twiteguye ku buryo n’iyo abimukira bahagera ejo, tuzabakira kandi tukabacumbikira.”
Yakomeje avuga ko abavugaga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye banyomojwe na Guverinoma y’u Bwongereza banyuze muri iki cyemezo cyo kohereza abimukira.
Bagiye gutangira gufatwa
Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza yatangaje ko mu gihe kibarirwa mu byumweru leta y’iki gihugu izatangira gufata abimukira bagomba koherezwa mu Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye.
Amakuru yizewe avuga ko aba bimukira baratangira gufatwa no gushyirwa mu bigo byabugenewe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata mu 2024. Ni icyemezo kigamije kubategurira kurira indege zigomba kubageza mu Rwanda.
Kugeza ubu Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza ivuga ko “Guverinoma yinjiye mu cyiciro cya nyuma” cyo gutangira kubahiriza amasezerano ifitanye n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, yashimangiye ko mu rwego rwo kubahiriza iyi gahunda bazajya bisaba kubanza gufunga bamwe mu bimukira kugira ngo batazana amananiza.
Mu ijoro rushyira ku wa 23 Mata mu 2024 nibwo abagize icyiciro cya mbere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batoye bwa nyuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, bagaragaza ko nta gikwiye kubuza indege kubazana i Kigali.
Sunak yari yatangaje ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere. Nyuma y’iri tora, Minisitiri Cleverly yavuze ko agiye gutegura inzira iya mbere izanyuramo.
Nyuma y’iminsi mike, Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yahise yemeza uyu mushinga, bituma uhinduka itegeko.
Guverinoma y’u Bwongereza yemeje ko yamaze kumvikana na sosiyete y’indege izageza abimukira mu Rwanda, kandi ko hari abantu 500 bahawe amahugurwa ahambaye yo kubaherekeza.
Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.
Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!