00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera bo muri EAC banenze RDC ku cyemezo cyo gukumira ingendo za RwandAir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Urugaga rw’abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanenze icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyo gukumira ingendo RwandAir yagiriraga muri iki gihugu ndetse ruyisaba kwisubiraho kuko ibyo yakoze bibangamiye amahame y’ubucuruzi n’ubuhahirane muri uyu muryango iki gihugu cyari giherutse kwinjiramo.

Ku wa 28 Gicurasi nibwo Leta ya RDC yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zigana muri iki gihugu. Ni nyuma y’uko yari imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Kuva icyo gihe iyi sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere yahise itangaza ko ibaye ihagaritse ingendo zajyaga i Kinshasa, Lubumbashi na Goma ndetse yihanganisha abakiliya bazagirwaho ingaruka n’icyo cyemezo.

Umuyobozi wungirije w’uru rugaga, Dennis Karera yabwiye RBA ko icyemezo cyo guhagarika indege za RwandAir muri DRC kibangamiye ubucuruzi n’ubuhahirane muri aka karere.

Ati “Iyo urebye ahanini RwandAir ni yo izana abacuruzi bo muri Congo mu bindi bihugu byo muri EAC cyangwa ahandi nko mu Bushinwa na Dubai. Rero iyo uyihagaritse gutyo, ubwo uba uhagarikiye n’Abanye-Congo benshi cyane natwe ku rundi ruhande abacuruzi bo muri EAC kugira ngo tujye i Kinshasa, Goma na Lubumbashi cyangwa se mu yindi mijyi niyo yatugezagayo.”

Dennis Karera yakomeje avuga ko asanga iki cyemezo kitari gikwiye kandi ko RDC yagifashe yihuse.

Ati “Ntabwo buri kantu kose gakomye wihutira guhagarika indege, mu cyumweru gishize twari i Goma n’i Bukavu tugiye kuganira na bagenzi bacu kugira ngo tubakangurire kwinjira muri uru rugaga, kugira ngo tubigereho ni uko abacuruzi baba babasha kugenderana.”

“Kuri twe cyabaye icyemezo cyihuse cyane, icyo twasaba inzego nkuru za RDC ni uko batakwihutira gufata ibyemezo bikomeye kuriya, batakwihutira kureba ibyemezo bibangamira ubucuruzi kuko ikintu cyonyine kizateza imbere aka karere ka kacu ni ugucuruzanya.”

Hashize amezi abiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gusa kugeza ubu iki gihugu ntikirinjira mu nzego zose z’uyu muryango kuko hari ibiteganywa n’amategeko kigomba kubanza kuzuza ari nako bimeze ku bikorera bo muri icyo gihugu kuko nabo batarinjira mu rugaga rwa bagenzi babo muri uyu muryango ruzwi nka ‘East African Business Council’.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bitarebana neza bitewe n’uko ahanini iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda na rwo ruvuga ko igisirikare cy’iki gihugu gikorana na FDLR umutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .