00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera basabwe kudapfusha ubusa amasezerano u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 May 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Mukaruliza Monique yabwiye abikorera bo mu Rwanda ko igihugu gifite gahunda yo gukomeza kubagurira amarembo binyuze mu gufungura za Ambasade mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, ari nako kigirana amasezerano y’imikoranire n’ibyo bihugu.

Abahagarariye abikorera mu Rwanda kuva ku rwego rw’igihugu kugeza kurw’akarere, bateraniye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu mwiherero w’iminsi itatu [hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022].

Bose uko barenga 400 barangajwe imbere na komite yo ku rwego rw’Igihugu iyobowe na Bafakulera Robert nka Perezida mu gihe Visi Perezida wa Mbere ari Mubiligi Jeanne Françoise na Visi Perezida wa Kabiri yagizwe Kimenyi Aimable.

Mu byaranze uyu mwiherero uteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Kabiri harimo ibiganiro bagejejweho n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, ibigo bya leta ndetse n’abandi aho bose bagarutse ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.

Ambasaderi Mukaruliza Monique wari uhagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyize imbere gahunda zigamije guteza imbere abikorera binyuze mu kubashakira amasoko yaba ay’imbere mu gihugu no hanze.

Ati “Icyo twasaba ni uko mwakomeza kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye ari muri iyo miryango igihugu kirimo ariko nanone hari na gahunda ya leta yo gukomeza gufungura za Ambasade hirya no hino kugira ngo aho muzajya mujya gukorera hose musangeyo Ambasade yo kubafasha.”

Amb Mukaruliza yasabye kandi abikorera kujya babyaza umusaruro amahirwe ateganywa n’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu mu nzego zitandukanye.

Ati “Twifuza ko mwagira urubuga muzajya muhuriramo rufite inshingano zo kubamenyesha amasezerano u Rwanda ruba rwaragiranye n’ibindi bihugu kuko nimwe muba mugomba kuyabyaza umusaruro binyuze mu bikorwa byanyu nk’abikorera.”

Ku rundi ruhande ariko, abikorera bagaragaje imbogamizi zikomeje kubadindiza mu gushyira mu bikorwa ibyo basabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe bwabashyiriyeho.

Mushimimana Leonidas uhagarariye ishyirahamwe ry’abahinga ibihumyo mu Rwanda, yavuze ko bagerageje kubyaza umusaruro amahirwe y’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bushinwa ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.

Ati “Natwe ni muri urwo rwego twabyaje amahirwe amasezerano yabayeho hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda ku birebana n’ibihumyo.”

Mushimimana yavuze ko hari imbogamizi urubyiruko rwagize aho abagombaga kubigisha iryo koranabuhanga, bashyizemo amafaranga ariko ntibabigisha iryo koranabuhanga ahubwo nabo batangira kuba abahanganye nabo mu bucuruzi bw’ibihumyo.

Amb Mukaruliza yamusubije ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo barebe uburyo izo mbogamizi zavanwaho ndetse bikaba ariko bizagenda no ku zindi nzego kugira ngo abikorera bashobora gukora nta nkomyi.

Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi b'inzego za PSF kuva ku rwego rw'igihugu kugera ku karere
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Bazivamo Christophe na Chairman wa PSF, Bafakurera Robert ubwo bari bakurikiye ikiganiro cyatanzwe na Amb Mukaruliza
Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Amb Mukaruliza Monique yabwiye abikorera ko bagomba kubyaza umusaruro amasezerano u Rwanda rugenda rugirana n'ibindi bihugu
Amb Mukaruliza, Bazivamo Christophe na Bafakurera Robert ni bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi wa nyuma w'umwiherero wa PSF
Chairman wa PSF, Robert Bafakurera yavuze ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu
Amb Mukaruliza yaganirije abayobora inzego za PSF mu gihugu hose bateraniye mu mwiherero w'iminsi itatu i Nyamata
Ab'ingeri zose bitabiriye uyu mwiherero

Amafoto: Shumbusho Djasir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .