00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri Kaminuza bongeye guhabwa amahirwe yo guhatana muri ‘Capital Market University Challenge’

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 April 2022 saa 11:49
Yasuwe :

Harabura umunsi umwe ngo igikorwa cyo kwandika no kwakira abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bifuza kuzitabira irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kigere ku musozo.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) hagamijwe kongera ubumenyi bw’abanyeshuri biga muri kaminuza ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza. Ushaka kuryitabira ashobora kwiyandikisha anyuze aha.

Igikorwa cy’abifuza kwiyandikisha cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 17 Werurwe 2022, mu muhango wabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Biteganyijwe ko kizarangira ku wa 15 Mataka 2022.

Nta mibare ntarengwa y’abazitabira iri rushanwa ahubwo, abanyeshuri bose baziyandikisha, ndetse bahiganwe hazatoranywemo abahiga abandi ku rwego rw’Intara.

Ni ku nshuro ya cyenda irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rigiye kuba, aho abaryitabiriye bagaragaza ko bungukiyemo byinshi birimo ubumenyi n’amakuru ku mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane.

Akatakunda Phiona witabiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ndetse akaba yararitsinze mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko iri rushanwa ryahinduye imitekerereze n’imyumvire ye mu bijyanye no kwizigamira.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwa CMA, kuri ayo mahirwe ndetse ndashaka gushishikariza buri wese [abanyeshuri] kwitabira iri rushanwa rihindura ubuzima.”

Muri rusange irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rimaze kwitabirwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 10 kuva ryatangira mu gihe umubare munini w’abitabiriye bagiye bahabwa ibihembo birimo guhabwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, mu rwego rwo gutangira kubaremamo umuco wo kwizigamira no gushora imari hakiri kare.

Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n’itsinda ry’abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.

Yagize ati “Ubwo twabwirwaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry’abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) na bo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi na bo babaye aba mbere.”

Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 400.000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.

Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 700.000, na bo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc.

Nyuma yo kurangiza kaminuza mu 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy’ubucuruzi bacyita ‘Reliable Immense Company Ltd’, bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka ‘software’.

Mu 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK, ubundi bagura ubucuruzi bwabo.

Singiza yagize ati “Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry’Imari n’Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by’igihe kirambye.”

CMA isanzwe iteza imbere ibikorwa byo kwizigamira mu mashuri binyuze mu matsinda y’abanyeshuri, abashoboza gutangira kugira ubwizigame bakiri mu ishuri, ku buryo bazarivamo bafite icyo bamaze kwigezaho, cyatuma biteza imbere.

‘Capital Market University Challenge’ rigamije gushishikariza abanyeshuri bo muri kaminuza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .