Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yabaye ku wa 3 Mata 2025, yahuje abayobozi n’abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza aho yari igamije gusangizanya amakuru no kurebera hamwe uruhare rwa za kaminuza mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta binyuze mu bukangurambaga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yabwiye abayobozi ba za kaminuza ko badakwiye kwigisha abanyeshuri amasomo asanzwe gusa, ahubwo ko bakwiye no kubashishikariza kumenya gahunda za Leta binyuze mu masomo babigisha kuko ari yo nzira nziza yo kubinyuzamo.
Minisitiri Mugenzi kandi yababwiye ko bakwiye kwigisha abanyeshuri gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, cyane cyane barwanya abakoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugomba gukomeza inzira yo kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bayipfobya kuko haracyari abagifite ingengabitekerezo ndetse n’ivangura kandi babigaragariza kuri izo mbuga, rero mugomba gushishikariza abanyeshuri banyu kuzikoresha bigisha abo bakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yaboneyeho kandi gusaba abayobozi ba za kaminuza kugaragaza impinduka muri sosiyete, cyane mu bice bakoreramo mu rwego rwo gufasha mu iterambere ariko bihereye ku baturage bakikije ibigo byabo.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yavuze ko iyi nama iza kubafasha ndetse ikanabakebura mu kongera kuzuza uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage kuko n’ubundi bisanzwe biri mu nshingano zabo, cyane ko ari ubwa mbere ibaye.
Ati “Muri kaminuza habamo abanyeshuri benshi ariko biganjemo urubyiruko, rero tugomba kurukoresha mu kumenyekanisha politiki ya Leta muri gahunda zitandukanye aho kugira ngo bumve ko politiki ari iy’abayobozi gusa.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, Dr. Mukamusoni Dalia, yashimiye MINALOC kuba yaratekereje gutegura inama nyunguranabitekerezo mu rwego rwo kureba uruhare rwa za kaminuza muri sosiyete ndetse no mu kumenyekanisha gahunda za leta mu baturage.
Dr. Mukamusoni yongeyeho ko iyi nama yabibukije ko badakwiye kwita mu gutanga amasomo ku banyeshuri gusa, ahubwo ko na bo bagomba kugira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu no mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye za leta.
Ati “Muri kaminuza dusanzwe dufite inshingano eshatu zirimo kwigisha, gukora ubushakashatsi ndetse no kwegera abaturage. Rero kugira ngo umuturage ahore ku isonga agomba no kumenya gahunda zigezweho za Leta kandi natwe tubigizemo uruhare.”
Yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri yabasabye gukora ku bijyanye no gukangurira urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu cy’ingenzi kuko usanga hari abazikoresha bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!