00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri kaminuza bakebuwe ku myitwarire ishobora gutiza umurindi isambanywa ry’abangavu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 June 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda basabwe kugira imyitwarire myiza kugira ngo babere urugero rwiza barumuna babo mu kugira imico myiza n’ikinyabupfura.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu humvikana ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda imburagihe kuko imibare ya vuba yerekana ko mu 2020 abazitewe bagera ku bihumbi 19 naho mu 2021 barenga ibihumbi 23.

Ubwo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda hatangwaga ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, hagaragajwe ko abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza bakwiye kubera urugero barumuna babo biga mu yisumbuye kugira ngo birinde ingeso mbi.

Umukozi muri Young Women Christian Association of Rwanda, Uwase Aisha, yatanze ikiganiro agaruka ku kibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu, avuga ko abiga muri Kaminuza bakwiye kugira uruhare runini mu kuzikumira.

Ati “Abiga muri kaminuza ni intumwa nziza kuko baba bubashywe mu miryango yabo ku buryo inama batanga zikurikizwa. Batanga n’ubutumwa muri sosiyete bukumvikana cyangwa no mu mashuri yisumbuye.”

Yakomoje no ku banyeshuri bagera muri Kaminuza bagatangira kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi bitwaje ko bigenga, abasaba kubireka kuko baba batanga urugero rubi kuri barumuna babo.

Ati “Icyo twabashishikariza ni uko ibikorwa biruta amagambo, ushobora kubwira umuntu ukamuha ubutumwa bwiza ariko ibyo ukora bihabanye n’ibyo uvuga, bukaba imfabusa. Turashaka ko biheraho bakarangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo barumuna babo babarebereho.”

Bamwe mu banyeshuri bakurikiye icyo kiganiro biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, bigisha barumuna babo kandi bababera urugero rwiza.

Migisha Bonnette ati “Njyewe mpamya ko niba nshaka ko Isi iba nziza ngomba kugira uruhare rwa mbere mu kubiharanira. Ubwo rero ibya nifuza ko barumuna banjye birinda, ni njyewe ugomba kuba uwa mbere mu kubyirinda nkarangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo mbabere urugero rwiza.”

Imibare igaragaza ko ku Isi hose abangavu barenga miliyoni 21 bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 15 na 19 batewe inda imburagihe mu mwaka umwe. Abo bakaba biganje mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango Oxfam n’indi miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’umugore. Buri kubera mu Turere dutandatu tw’igihugu ari two Huye, Rwamagana, Kicukiro, Gatsibo, Gicumbi na Rubavu.

Abiga muri Kaminuza basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza ku buryo barumuna babo babareberaho
Umukozi muri Young Women Christian Association of Rwanda, Uwase Aisha, yatanze ikiganiro agaruka ku kibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu, avuga ko abiga muri Kaminuza bakwiye kugira uruhare runini mu kuzikumira
Basabwe kwirinda ingeso mbi kugira ngo babere abo baruta urugero rwiza
Hagaragajwe ko imyitwarire mibi y’abiga muri Kaminuza ishobora gutiza umurindi isambanywa ry’abangavu
Basabwe gutanga umusanzu wabo mu gukumira inda ziterwa abangavu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .