00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri ILPD bahawe ubumenyi bubafasha kuburanisha ibyaha mpuzamahanga

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 19 April 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasangije abiga mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) ubumenyi ku byerekeye imiburanishirize y’ibyaha mpuzamahanga birimo Jenoside, iby’intambara n’ibindi.

Yabahuguye ku wa 18 Mata 2025, ku ishami rya ILPD riri i Kigali, mu isomo ryitwa “Universal Jurisdiction”, bagaragarizwa ko umwuga w’ubutabera utagarukira mu Rwanda gusa.

Universal Jurisdiction ni Ububasha mpuzamahanga bwo gukurikirana ibyaha, aho amategeko yemerera igihugu icyo ari cyo cyose gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye cyane nka Jenoside n’ibindi nyambukiranyamipaka.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yabanje yasobanuye aho iri tegeko ryo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga ryavuye, itandukaniro n’andi mpuzahanga asanzwe, banasobanurirwa uko rikoreshwa.

Iri tegeko ntiryita ku hantu icyaha cyakorewe, ubwenegihugu bw’uwagikoze, ahubwo ryita ku cyaha ubwacyo. Iyo icyaha kimaze gukorwa, igihugu icyo ari cyo cyose gishobora kugikurikirana.

Umunyeshuri muri ILPD, Murekatete Aline yavuze amasomo biga abafasha gushyira mu bikorwa amahame y’ubutabera neza.

Ati “Kuba ari kutwigisha ari n’Intumwa Nkuru ya Leta, ni ikigaragaza ko u Rwanda rwifuza gukomeza gutanga ubutabera buboneye kandi n’ababifitiye ubumenyi buhagije no guha agaciro ibyo twigira hano, binagaragaza ko batwitezeho byinshi.”

Twizerimana Jean Baptiste yavuze ko atari azi uburyo imiburanishirize mpuzamahanga ikorwa ariko yabisobanuriwe ku buryo ahuje ubumenyi barahura muri iri shuri ashobora no gukorera hanze y’igihugu.”

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yigishije abiga mu Ishuri rya ILPD ku bijyanye n'imiburanishirize y'imanza mpuzamahanga
Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yabagaragarije ko iri tegeko ritita ku ho icyaha cyakorewe, cyangwa ubwenegihugu bw’uwagikoze
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku byo bifuza kumenya kuri Universal Jurisdiction
Iri shuri ritegura abanyamwuga barimo abunganira abandi mu nkiko, abashinjacyaha n’abacamanza,

Amafoto: Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .