00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri APACOPE bamuritse impano zitangaje bafite mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 March 2025 saa 09:02
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri G.S APACOPE ku Muhima mu Mujyi wa Kigali bamuritse impano bafite zirimo izijyanye n’ikoranabuhanga bubatse rishobora gutangirwaho serivisi zinyuranye nk’izijyanye n’ubwishingizi, kugura amatike y’ingendo n’ibindi bitandukanye.

Ibyo babimuritse ku wa 07 Werurwe 2024 ku munsi ngarukamwaka wiswe ‘Open Day’ aho ababyeyi babo n’abandi babishaka baza mu kigo kureba ibikorwa bishingiye ku mpano abanyeshuri babangikanya n’amasomo ndetse n’ibindi bijyanye no gushyira mu ngiro ibyo biga.

Umunyeshuri witwa Isaro Kayitare Omella wiga mu mwaka wa gatanu Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE) yerekanye uburyo bw’ikoranabuhanga yubatse bufasha kugura amatike.

Yagize ati “Nubatse ikoranabuhanga rifasha abantu kugura amatike ya bisi batavuye aho bari. Usanga ubusanzwe iyo umuntu akeneye nka tike ijya mu ntara amara akanya ategereje imodoka agapfusha igihe ubusa kandi yakahageze igihe cyo kugenda kigeze.”

Undi munyeshuri witwa Mucyo Sangwa Billy we na bagenzi be bubatse ikoranabuhanga ryafasha abagana ibigo bitanga ubwishingizi kubihuza n’abakiliya bakabasha gutanga ubusabe bwabo no gukurikirana aho bugeze batavuye aho bari, bityo bakabasha kuzigama umwanya n’amafaranga.

Hari kandi abamuritse imishinga yo kubaka za robots bavuga ko bateganya kubikomeza nyuma yo gusoza amasoko.

Umwe muri bo witwa Nkurunziza David wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati “Kubaka robots bidufasha kumenya mudasobwa neza kuko tuba dushyira mu bikorwa ibyo twiga nka coding. Byadufashije no kwitabira amarushanwa yo kumurika robots tuba aba kabiri ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kandi mu myaka nk’itanu iri imbere tuzaba tugeze ku rwego rwo kubaka robots nini.”

Umuyobozi Mukuru wa APACOPE, Indere Serge yavuze ko icyo gikorwa kigamije guhuza ibyo abanyeshuri biga mu ishuri n’ibyo bashobora gukora bageze mu buzima busanzwe, haba ibijyanye n’amasomo ariko n’izindi mpano zabagirira akamaro ku isoko ry’umurimo.

Yavavuze ko kandi bituma bagira ubumenyi mu buryo bwuzuye ndetse ko kuva mu myaka mu myaka 10 ishize bakora icyo gikorwa cyagiye kigirira benshi akamaro.

Ati “Nk’imishinga y’ikoranabuhanga ibafasha cyane kurikoresha kuko bituma bafata bimwe biga bagatangira gukoramo imishinga hakiri kare kugira ngo nibasoza amashuri yisumbuye babe babizi. Nk’abakomeza muri kaminuza biraborohera cyane. Bibafasha kudahugira mu kubyumva gusa ahubwo bakabyikorera kandi bihuje na gahunda ya Leta yo gushyira mu ngiro ibyo abanyeshuri biga.”

Nshimiyimana Serge Garille ufite abana babiri biga muri APACOPE avuga ko ibyo babonye abana babo bashobora gukora bibaba ikizere ko uburezi bahabwa bufite ireme kandi ko byongerera amahirwe abana yo kubona ibyo gukora vuba bageze ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa APACOPE, Indere Serge yavuze ko icyo gikorwa kigamije guhuza ibyo abanyeshuri biga mu ishuri n’ibyo bashobora gukora bageze mu buzima busanzwe
Nkurunziza David wiga mu mwaka wa gatanu yavuze ko kubaka robots bateganya kubikomeza nyuma y'amasomo
Mu byo abanyeshuri bo muri APACOPE bamuritse harimo n'ibijyanye n'umuco
Iki gikorwa cyo kumurika impano APACOPE igikora buri mwaka
Abana bato na bo bitabira iki gikorwa cyo kumurika impano muri APACOPE
Harimo n'abanyeshuri bakora isabune
Abafite umushinga wo kubaka robots bavuga ko bazawukomeza bakabikora nk'akazi
Aba bubatse ikoranabuhanga ryatangirwaho serivise z'ubwishingizi
Aba bana berekanaga uburyo bazi kuboha umusambi
Ababyeyi bishimira ko abana babo bahabwa uburezi bufite ireme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .