00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi bahawe icyizere cy’akazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, abanyeshuri babyiga muri Kaminuza bahawe icyizere cyo kubona imirimo, kuko ari umwuga uri guhabwa umurongo mwiza n’igihugu.

Ibyo babitangarijwe ku wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors: RIQS), basuraga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda biga ibijyanye na “Quantity surveying”, mu rwego rwo kubatera umwete no kubereka amahirwe ahari ku isoko ry’umurimo.

Uwera Agnes wiga mu mwaka wa Kane mu Ishami ryo kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko bungukiye mu biganiro bahawe n’Urugaga ndetse ko babashije kubona imirimo ibategereje, ubwo basuraga imwe muri site iri gukorerwaho imirimo y’ubwubatsi.

Ati “Nabashije kubona imbere uko hameze, mbasha kubona icyo nsabwa n’ibyo ngomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ejo hazaza nanjye nzagire icyo nigezaho.”

Aba banyeshuri biga uyu mwuga muri Kaminuza y’u Rwanda, urugaga rwabafashije gusura inyubako imwe iri kubakwa mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babashe kubona uko imirimo ikorwa n’ibyo bategerejweho ubwo bazaba barangije kwiga, nyuma bahawe ibiganiro n’abanyamwuga batandukanye barimo abarangije muri iyo Kaminuza mbere yabo.

Kuri site basuye basobanuriwe n’abanyamwuga batandukanye mu by’ubwubatsi barimo aba-enjeniyeri, ’quantity surveyors’, ’safety managers’ ndetse n’abahanga mu kugenzura imishinga y’ubwubatsi.

Umwe mu banyeshuri barangije muri iryo shami akaza mu bagize amanota menshi muri Kaminuza, Nshuti Liza, yavuze ko yatangiye kwiga ibijyanye na “Quantity surveying” atazi ibyo ari byo, ariko nyuma yagiye abisobanukirwa ndetse ageze no mu kazi abona ko ari ibintu bikenewe ku isoko.

Yagiriye inama abakiri ku ntebe ishuri babyiga ati “Inama nagira abanyeshuri ni ugushyiramo umwete mu kumva ibyo biga, ndababwira kugira icyizere cy’uko mu gihe bakoze ibyo basabwa, kwiga neza, kumva ibyo bigishwa, akazi karahari kari kuboneka [...] bakwiye gushyira imbaraga mu kubaka uyu mwuga."

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (RIQS), Charles Lugira, yashishikarije abanyeshuri kwiga cyane bakagera ku mpamyabumenyi zo hejuru mu bijyanye na “quantity surveying”.

Yagize ati “Icyo dushaka ni ukuziba icyuho gihari hagati yacu namwe [abari mu kazi n’abanyeshuri], na Guverinoma ni ibintu ishyize imbaraga kugira ngo habeho itegeko rigenga uyu mwuga, iryo tegeko nirimara gutorwa ryasohotse mu igazeti, tuzaboneraho gusaba uburenganzira tugombwa.”

Iryo tegeko rigenga imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, iy’ubuhanga mu by’ubwubatsi n’iy’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, niritorwa ntawe uzongera kwemererwa gukora uwo mwuga atanditswe mu rugaga. Kuri ubu urwo rugaga rugizwe n’abanyamuryango bagera ku 120.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, yavuze ko iri tegeko rizafasha Leta guca akajagari mu rwego rw’ubwubatsi, by’umwihariko mu bijyanye n’imirimo y’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi.

Ati “Ubu abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi, bose bagiye kwiyandikisha, bose bagomba kubona ibyangombwa, bagomba kuba barabyize babifitiye gihamya, ndetse bagakora n’isuzuma rituma binjira mu rugaga, hanyuma bagahabwa uburengazira bwo gukora akazi ku isoko ry’umurimo.”

Yavuze ko icyiza uru rugaga ndetse n’izari zisanzwe nk’urwaba-Enjeniyeri zizanye, ni uko utazajya ukora akazi uko bikwiye bijyanye n’uko umwuga ubiteganya, azahanwa nk’uko iryo tegeko riri gusuzumwa ribiteganya.

Abiga kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi bahawe icyizere cyo kuzabona akazi kuko umwuga uri guhabwa umurongo mwiza
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), Charles Lugira, yashishikarije abanyeshuri gushyiramo umwete
Nshuti Liza, yavuze ko yatangiye kwiga ibijyanye na “Quantity surveying” atazi ibyo ari byo, ariko nyuma yagiye abisobanukirwa ndetse ageze no mu kazi abona ko ari ibintu bikenewe ku isoko.
Abanyeshuri basuye site imwe iri gukorerwaho imirimo y'ubwubatsi
Basobanurirwe ibikenewe ndetse n'ibyo bakwiye gushyiramo umwete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .