00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga imyuga n’ubumenyingiro bagiye gushyirirwaho ‘Master’s’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura uburyo buzatuma abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri yisumbuye bazajya bakomeza mu byiciro bya Kaminuza kugeza kuri Master’s.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo hifashishijwe ikoranabuhanga, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri yisumbuye n’ayo ku rwego rwa Kaminuza.

Ubusanzwe mu bihugu byateye imbere mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro usanga umwana urangiza kuyiga aba afite umwuga azi gukora umufasha, ariko no ku rwego rw’igihugu ni amashuri atuma habaho iterambere ry’inganda mu gukura kwazo no guhanga umurimo kuko muri ibyo bihugu usanga ikigero cy’ubushomeri kiri hasi cyane.

Nko mu Budage, 50% by’abaturage bose bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Muri icyo gihugu kandi mu mashuri nibura 30% byigirwa ku mashuri ibindi 70% bikigirwa mu nganda cyangwa ibyitwa amasomo ngiro.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ikigero cy’abiga muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro haba ku rwego rw’ayisumbuye [TVET] ndetse n’Amashuri Makuru y’imyuga n’ubumenyingiro [Polytechnique], kiracyari hasi n’ubwo Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 bazaba bageze kuri 60% bavuye kuri 31%.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza uyu munsi mu gihugu hari TVET 365, Kaminuza zigisha ibijyanye n’Imyuga n’Ubumenyingiro 14. Kugeza mu 2020, abanyeshuri mu mashuri y’imyuga bageraga ku 97440.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi hakozwe ubushakashatsi ku bizibandwaho kugira ngo u Rwanda rwihutishe iterambere. Icyahurijweho muri iyo nyigo ngo ni uko yagaragaje ko igikenewe ari ukuzamura ubumenyi bwa muntu.

Ati “Tumaze kubona ibyasohowe n’ubwo bushakashatsi twongeye imbaraga mu kureba uko uburezi bwahinduka inkingi y’iterambere ry’igihugu cyacu. Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko inzira nyayo yo kubaka ubushobozi bwa muntu ari uburezi bufite ireme. Ni yo mpamvu kuri ubu u Rwanda rwibanda cyane cyane kuri gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.”

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko aya mashuri yose akomeje kugezwa hirya no hino mu gihugu aho nko mu Burengerazuba hari 76 mu turere twa Karongi 12, Ngorerero 9, Rubavu 17, Rusizi 13 no mu tundi turere. Ni mu gihe Polytechnique ari imwe y’i Karongi. Mu Burasirazuba hari Polytechnique ebyiri, i Ngoma na Rwamagana.

Mu Ntara y’Amajyepfo naho hari Polytechnique eshatu, i Huye, Nyamagabe na Nyanza.

Mu Majyaruguru naho hari Polytechnique, Eshatu, ebyiri ziri i Musanze n’imwe iri i Rulindo naho Umujyi wa Kigali ho hari Polytechnique eshanu. Ebyiri ziri i Kicukiro, ebyiri muri Nyarugenge n’indi iri muri Gasabo.

Dr Ngirente yavuze ko hashyizweho politiki n’amabwiriza agenga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Igena uburyo bwo gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu gutanga ireme ry’uburezi bukenewe muri ayo mashuri. Birimo gushyiraho uburyo burimo aho abana bakorera amasomo ngiro, ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri rusange amashuri ya Polytechnique yose afite internet ku kigero cya 100% ni mu gihe amashuri ya TVET yo afite internet ari 82%.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro

Abiga imyuga bagiye kujya bakomeza amashuri kugeza kuri Master’s

Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro asanzwe abamo ibyiciro bitatu birimo icy’abantu batagize amahirwe yo kujya mu mashuri yisumbuye, bahabwa amasomo y’igihe gito kugira ngo bagire icyo bakora mu buzima bwabo. Biga mu gihe gito cy’amezi atandatu cyangwa icyenda. Ntabwo ari amashuri yisumbuye, yitwa Vocational Training Schools.

Hari kandi ikindi cyigisha imyuga ku rwego rw’ayisumbuye aho abarangije icyiciro rusange bajya kwiga ibijyanye n’imyuga bakiga indi myaka itatu ya TVET, iyo bayirangije bahabwa impamyabumenyi ingana n’iy’abize uburezi rusange [abarangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye].

Ubusanzwe ariko abarangije TVET, by’umwihariko abagize amanota meza cyangwa abafite ubushobozi bakomeza muri Kaminuza, bakaba bakwiga muri Polytechnique, aho biga icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Abarangiza mu mashuri ya TVET na Polytechnique muri iki gihe ku isoko ry’umurimo baba bakenewe cyane kuko imibare igaragaza ko mu 2019, abarangije muri aya mashuri ya TVET nibura 70%, ni ukuvuga abasaga 66.099 babonye akazi mu mezi atandatu ya mbere nyuma yo kurangiza.

Dr Ngirente yavuze ko ibi bidahagije ahubwo hari gutekerezwa uburyo bwo gufasha abarangiza aya mashuri kuba bakomeza kongera ubumenyi.

Abadepite barimo Dr Habineza Frank, bagaragaje ko nk’uko bisanzwe bibaho mu bindi buhugu, byaba byiza n’u Rwanda rushyizeho Kaminuza yihariye izajya yigamo abanyeshuri barangije mu myuga n’ubumenyingiro.

Ati “Ni ibintu bibaho mu bindi bihugu, ugasanga bafite kaminuza yihariye yigisha ibintu bya tekinike, kuki hano mu Rwanda bitakorwa? Nk’uko dufite amashami atandukanye n’iyo ibaye yigisha imyuga gusa byaba ari byiza kurushaho.”

Dr Ngirente yavuze ko harimo gutegurwa uburyo abiga muri aya mashuri ya Polytechnique bazajya bakomeza bakarangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bagakomeza no mu cya Gatatu [Master’s Degree].

Ati “Urangije kwiga ibyiciro byagenwe by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) ahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cy’Amashuri yisubuye y’Imyuga (TVET Certificate 5), ikaba ari kimwe n’impamyabushobozi ihabwa abasoza amashuri yisumbuye rusange (Secondary School - General education).”

Yakomeje agira ati “Iyi mpamyabushobozi itegurira uwayihawe gukomeza amashuri ye muri Kaminuza cyangwa kujya ku isoko ry’umurimo.”

Dr Ngirente yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gutegura inzobere zo ku rwego ruhanitse mu myuga itandukanye, hari gutegurwa amavugurura azatuma “dutangiza icyo twise ‘Bachelor of Technology/B-Tech’ akaba ari icyiciro kizajya cyinjiramo abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya IPRC”.

Avuga ko nyuma y’iki cyiciro kandi, hazakurikiraho icyiciro cyisumbuyeho kizatanga impamyabushobozi yo ku rwego Master of Technology/M-Tech.

Dr Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri mu kwezi kwa Nzeri 2021, u Rwanda ruzaba rufite amashuri asaga 454 y’imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’ayisumbuye.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, u Rwanda rwihaye intego yo kubaka amashuri 56 y’imyuga n’ubumenyingiro buri mwaka kugeza mu mwaka wa 2024. Ni igihe kandi buri murenge uzaba ufite nibura ishuri rya TVET.

Abiga imyuga bagiye kujya bakomeza amashuri bagere ku cyiciro cya Master's

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .