00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abifuza kujya kwiga mu mahanga bateguriwe amahugurwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya The Iconic Geek igiye gutangiza gahunda yo gufasha abanyeshuri bashaka kujya kwiga mu mahanga ku buryo batazongera gusiragira.

The Iconic Geek ni ikigo kigamije gufasha abanyeshuri bashaka kwiga mu mahanga kumenya uko babyikorera batiriwe bafashwa n’abandi.

Iki kigo gitanga n’izindi serivisi zijyanye no gufasha abanyeshuri zirimo kubashakira ishuri, visa, kubafasha kubona aho kuba ndetse n’akazi mu gihe bageze aho bagiye kwiga.

Umuyobozi w’iki kigo, Mugisha Vincent, yabwiye IGIHE ko kimwe mu byo bashyize imbere ari uko umwana w’umunyarwanda abasha kubona uko ajya kwiga hanze mu gihe abishaka.

Ati “Dushaka guha ubumenyi abashaka kujya kwiga mu mahanga. Tuzabafasha kwiyungura ubumenyi mu kumenya uko bikorwa mu buryo bunoze ndetse tunabahugure mu bijyanye n’itumanaho.”

Akomeza avuga ko nta kindi aba-agent [abatanga izi serivisi] baba barusha abashaka kujya kwiga mu mahanga uretse kuba intyoza mu ikoranabuhanga no mu itumanaho.

Ati “Usanga umuntu asaba kujya kwiga hanze ariko akandikira ikigo nka E-mail itagira impamvu cyangwa se ntayiherekeshe inyandiko z’ubusabe bwe. Ikindi usanga umuntu yihutiye gusubiza ibyo yandikiwe mu gihe harimo bimwe atumvise neza , bikaba byamubuza amahirwe yo kubona ishuri.”

Iki kigo kigiye gukora amahugurwa y’umunsi umwe agamije gufasha abashaka kujya kwiga hanze.
Aya mahugurwa ateganyijwe ku wa 13 Ukuboza kuri Scheba Hotel mu Kiyovu guhera saa tatu kugeza saa 14:30. Hazahugurwa abantu 50 kuko aribo bateganyije bigendanye n’imyanya iri aho bazakorera.

Ushaka kwiyandikisha akanda hano : https://theiconicltd.com/one-day-training/

The Iconic Geek ikorana na kaminuza zitanga bourse mu buryo bwuzuye zirimo Ca’ Foscari yo mu Butaliyani kandi bafasha abantu bashaka kujya kwiga muri Turikiya kubona bourse itangwa na guverinoma y’iki gihugu.

Bakorana na Xiamen University Malaysia yo muri Malaisie ndetse kandi umuntu ushaka kujya kwiga kuri bourse muri Hongrie na Pologne nawe baramufasha.

Ushaka kujya kwiga binyura mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC).

Iki kigo gikorana n’abantu barangije kwiga amashuri yisumbuye bashaka kujya kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’abagisoje bashaka kujya kwiga icya gatatu.

Uretse ibi bihugu The Iconic Geek ifasha abantu kujya kwiga mu Budage, Canada n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .