Abibasiwe n’ibiza mu Turere twa Nyabihu, Gakenke na Rubavu batangiye kugobokwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yagobotse imiryango yibasiwe n’ibiza mu Turere twa Nyabihu na Gakenke, ibagenera ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha mu gihe bakiri kwisuganya.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abaturage 72 hirya no hino mu gihugu, inangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.

Uturere twibasiwe cyane turimo utwo mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu. Mu Karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Mu gufata mu mugongo ababuze ababo n’abakuwe mu byabo, Leta y’u Rwanda ku wa 14 Gicurasi 2020 yatangiye gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Imiryango yahawe inkunga irimo 117 yo muri Nyabihu yacumbikiwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Vunga mu Murenge wa Shyira kubera ibiza byasenye aho yabarizwaga.

Inkunga nk’iyi kandi yatanzwe ku miryango 86 yo muri Gakenke, yose yafashijwe kubona ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Minisitiri Prof Shyaka yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza ababwira ko ‘Leta izakomeza kwifatanya namwe muri ibi bihe bikomeye.’

I Rubavu, imiryango yasenyewe na Sebeya yafashijwe

Imiryango 173 yo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero iheruka gusenyerwa n’ibiza by’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ku wa 8 Gicurasi 2020 igatuma umugezi wa Sebeya wuzura ukinjira mu ngo z’abaturage.

Yahise ijyanwa gucumbikirwa mu bigo by’amashuri bya Kanama Catholique, Kanama Adventiste, EP Nyagasozi na Groupe Scolaire Notre Dame d’Afrique.

Ku bufatanyena Croix Rouge y’u Rwanda, iyi miryango yahawe ibikoresho byo kuyigoboka muri ibi bihe birimo ibiringiti, imikeka, indobo, amasafuriya ndetse hanatanzwe ibitenge n’ibigoma ku bagore batwite n’abafite abana bato.

Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge muri Rubavu, Nshimiyimana Flavien, yihanganishije abaturage ku bw’ingaruka z’ibiza bahuye nabyo.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza kwihangana muri ibi bihe bitaboroheye kubera ingaruka z’ibiza mwahuye nabyo aho bamwe mwabuze burundu amazu yanyu ndetse n’ibyaribiyarimo. Ibi bikoresho by’ibanze tubazaniye nibyo byabashije kuboneka ariko tuzanakomeza kubaba hafi mu bushobozi buzajya buboneka.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yashimiye ubutabazi bahawe avuga ko bugiye gufasha abaturage gukomeza kwisuganya nyuma y’ibiza bahuye nabyo.

Yagize ati “Turashimira Croix Rouge kuko abaturage bacu bari bafite ikibazo cyo kongera kubona ibikoresho by’ibanze kuko abenshi muri bo byatwawe n’amazi, ibyasigaye bikaba byuzuyemo ibyondo ku buryo batari kubasha kongera kubikoresha. Ubu babonye ibyo baheraho bisuganya.’’

Yasabye abaturage kutongera gusubira ahashyira ubuzima bwabo mu kaga abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu kwimuka no gutura neza, ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Raporo ya Minema igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’abaturage nk’imyaka bahinze.

Hegitari 3117 z’imyaka zangijwe n’ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n’ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by’iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango ibariwa mu bihumbi ijya gucumbikishwa.

Abaturage babanje no kuganirizwa basabwa kwirinda mu gihe cy'ibiza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yijeje abaturage ko Leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye ibice bitandukanye by'igihugu
Bahawe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha muri ibi bihe bikomeye
Inkunga yatanzwe irimo ibiribwa n'ibikoresho by'isuku
Imiryango yibasiwe n'ibiza byatewe no kuzura k'Umugezi wa Sebeya na bo bahawe inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .