00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenjeniyeri bitabiriye inama yiga ku mitunganyirize y’imijyi bakuye isomo ku Rwanda

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 02:16
Yasuwe :

Inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yigaga ku miturire yegereza abaturage serivise bakenera mu buzima bwa buri munsi, yasojwe abitabiriye bashima serivisi nziza igihugu giha Abanyarwanda, bakaba bagiye kubikangurira abo mu bihugu byabo.

Iyi nama yiga ku gutunganya imijyi n’inkengero zayo hashyirwaho uburyo butuma abantu babasha gukoresha ubundi buryo mu migendere aho gutega amakiriro ku modoka gusa (Transit Oriented Development: TOD).

Yitabiriwe n’ibihugu byo muri Afurika bisanzwe bikorana n’Ikigo Mpuzamahanga cya ’The Institute for Transportation and Development Policy’, ITDP birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Misiri na Ethiopia.

Yasojwe ku mugaragaro ku wa 21 Ukwakira 2022 n’umujyi wa Kigali, abayitabiriye batwaye amagare bakoresheje inzira zagenewe amagare, abandi bagenda n’ amaguru muri car free zones mu rwego rwo kubereka bimwe mu byo Umujyi wa Kigali wakoze byoroshya bikanarengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.

Ni inama yahuje abenjeniyeri n’abashinzwe imitungaririzwe y’imijyi bo mu bihugu bitandukanye basangira amakuru ku bijyanye no gutunganya imijyi hanozwa n’imiturire ariko hashingiwe ku gutwara abantu ku buryo bwa rusange bugezweho.

Hagamijwe kubaka imijyi aho umuntu ashobora gukoresha iminota 15 agiye mu mirimo ye, akabonera ibyo akeneye hafi y’aho atuye birimo nk’ishuri, ivuriro, urusengero, isoko n’ibindi, bitabaye ngombwa ko akora urugendo rurerure.

Ibi byatumye bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa uburyo bwo gutwara no gushishikariza ibihugu baturukamo gukoresha uburyo buhendutse kandi butangiza ikirere mu gihe bagiye gushaka serivise zikenerwa za buri munsi.

Umukozi ukora muri kigo gitwara abantu muri Kenya, Al Sharif yagize ati “Umujyi wa Kigali batweretse byinshi bakoze kugira ngo imikoreshereze y’ubu buryo by’umwihariko bwo gukora imihanda itagerwamo n’imodoka byorohereze abantu kubona serivise bakeneye byihuse bitabagoye, ubu igihugu cyacu ndakeka ari cyo gitahiwe.”

Umukozi mu kigo Mpuzamahanga ‘The Institute for Transportation and Development Policy (ITDP) gikorera i New York, Claire Birungi yavuze ko ibihugu bimwe bitarashyira mu bikorwa uburyo bwo koroshya imigendere bityo u Rwanda ari urugero rwiza ariko rugomba no kubigeza mu bindi bice.

Ati “Hari ikarita nabonye Nyabugogo bakoresha mu modoka bagenda byatumye ntekereza ukuntu hari ibihugu kugenda bigorana kubera imirongo. Leta y’ u Rwanda ubona ko hari icyo byayifashije kandi ibindi bihugu byinshi usanga bitarashyirwaho, hari n’ikindi cy’ahantu hahariwe abantu gusa, ni byiza cyane twarabikunze.”

Umuyobozi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire, UN Habitat muri Afurika, Youshik Kim yavuze ko iyi gahunda yo gutwara amagare mu mijyi no gushyiraho ahantu abantu badahurira n’ ibinyabiziga bifasha kugira ubuzima bwiza.

Nyuma y’inzira z’amagare, uduce twahariwe abanyamaguru hari n’igishushanyo cy’uburyo abantu bazajya batura bakabona serivise hafi y’aho batuye kandi bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu.

Abitabiriye iyi nama batembereye muri Car Free Zone yo mu Mujyi wa Kigali bagendera ku magare
Inama ya TOD yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye, abayitabiriye bagize umwanya wo gutembera ku magare
Umujyi wa Kigali hari ibyo wakoze kandi hagiye gukorwa n'ibindi mu rwego rwo gufasha abantu gutura ahegereye serivisi bakeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .