Abenjeniyeri bahuguwe ku gutegura raporo zigaragaza imiterere y’ibikorwa remezo mu gihugu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abanjeniyeri mu Rwanda (IER) rufatanyije n’Ihuriro Nyafurika ry’Abanjeniyeri byahuguye abenjeniyeri 40 bo mu Rwanda ku buryo bwo gukora no gutanga raporo igaragaza uko ibikorwa remezo bihagaze mu gihugu.

Aya mahugurwa yahawe abenjeniyeri bo mu mashami atandukanye barimo abo mu bigo bya leta ndetse n’abikorera; yatanzwe n’inzobere mu bijyanye n’ibikorwa remezo ukomoka muri Afurika y’Epfo, Eng. Prof. Dr. Martin Van Veelen.

Yateguwe mu ntego yo kongerera ubumenyi abenjeniyeri bo mu Rwanda mu kwandika no gutanga raparo zijyanye n’ubushakashatsi ku bikorwa remezo mu buryo buzwi nka ‘Infrastructure report card.’

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng. Edward Kyazze, yavuze ko aya ari amahirwe abenjeniyeri babonye yo kumenya uburyo gukora no gutanga raporo zijyanye n’ibigezweho.

Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye ku benjeniyeri bo mu gihugu yo kuba bafite ubumenyi buhagije mu gukora no gutanga raporo zigaragaza uko ibikorwa remezo bihagaze, bizafasha leta kubona amakuru mu buryo bworoshye.”

Yongeyeho ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo yiteguye gufasha Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda gukomeza gutegura amahugurwa yongerera abennyamuryango barwo ubumenyi.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Gentil Kangaho, yashimiye leta n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira iterambere ry’uru rugaga.

Ati “Turashimira leta ndetse n’Ihuriro ry’Abenjeniyeri muri Afurika ku kuba badahwema kudushakira icyaduteza imbere. Aya mahugurwa azatuma abenjeniyeri bacu bagira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.”

Uwatanze amahugurwa Dr. Van Veelen yemeje ko abenjeniyeri bungutse ubumenyi buzafasha mu kubaka ibikorwa remezo bifite ireme.

Ati “Ni byiza ko urugaga nk’uru rutanga amahirwe nk’aya yo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gukusanya no kubika amakuru azabafasha guteza imbere ibikorwa remezo.”

Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda rwagiyeho hakurikijwe itegeko No. 26/2012 ryo ku wa 29 Kamena 2012, rigamije kugenzura no kuyobora ibikorwa by’abakora umwuga w’ubwubatsi bose mu Rwanda kugira ngo serivisi z’ubwubatsi zitangwa zihure kandi zubahirize amahame y’ubuhanga yashyizweho agamije gutanga serivisi zinoze.

Aya mahugurwa yabaye ku bufatanye bw'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda ndetse n'Ihuriro ry'Abenjeniyeri muri Afurika
Hahuguwe abenjeniyeri 40 baturutse mu bigo bitandukanye mu gihugu
Abenjeniyeri bahuguwe ku gutegura raporo zigaragaza imiterere y’ibikorwa remezo mu gihugu
Umunyfurika y’Epfo w'Inzobere mu bijyanye n’ibikorwa remezo, Eng. Prof. Dr. Martin Van Veelen, ni we watanze aya mahugurwa
Abenjeniyeri bahuguwe ku buryo bwo gukora no gutanga raporo igaragaza uko ibikorwa remezo bihagaze mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .