00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abendaga kugwirwa n’inzu no gutwarwa na ruhurura ya Mpazi batujwe mu magorofa (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 July 2022 saa 08:56
Yasuwe :

Ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28, byasize abaturage bahoraga umutima uhagaze bafite ubwoba bwo kugwirwa n’inzu bari batuyemo mu manegeka yo hafi y’ahari ruhurura ya Mpazi batujwe mu magorofa agezweho.

Batujwe mu nyubako ebyiri zatashywe kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Nyakanga 2022, zimuriwemo imiryango 17, ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 56.

Ni ukuvuga ko imwe muri izi nzu ifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 28, ubuyobozi buvuga ko abandi baturage negereye aka gace bazagenda batuzwa muri izi nyubako ndetse hari n’izindi zizakomeza kubakwa cyane ko kugeza ubu muri aka gace hamaze kubakwa enye zimeze gutya.

Ahubatse izi nzu ni mu Murenge wa Gitega, abaturage bakaba bari basanzwe bahatuye ariko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ko ahantu bari batuye hakundaga kwibasirwa n’imyuzure ndetse mu myaka yashize hari abo ibiza byagiye bihitana.

Batanze ubutaka noneho ubuyobozi bububakira inzu, ubu bazihawe burundu nta kindi kiguzi batanze kubera ko ari abantu batari bishoboye ku buryo batabasha kwiyubakira inzu zijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyombonera.

Ni ahantu hari ikibazo by’umwihariko iki gice cy’Umurenge wa Kimisagara, Gitega na Rwezamenyo gikikije ruhurura ya Mpazi. Hakundaga kwibasirwa n’ibiza bigasenya inzu ndetse bikanatwara ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko gutanga izi nzu biri muri gahunda y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu yo kubohora abaturage ibibazo bikibangamiye imibereho n’iterambere ryabo.

Ati "Ni ibisubizo by’umwihariko bijyanye na gahunda yo Kwibohora kw’Abanyarwanda, turimo twizihiza imyaka 28 y’urugendo rwo kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda."

Yakomeje agira ati "Ni yo mpamvu hari ibikorwa bigomba gukorwa mu guhindura imibereho y’abaturage no kubateza imbere no guteza imbere umujyi muri rusange. Urugamba rwo kwibohora rw’amasasu rwararangiye ariko ubu urwo turimo ni urwo kubohora abaturage bya bibazo bikibangamiye imibereho n’iterambere ryabo."

Ngabonziza yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugufasha aba baturage kubona ibyangombwa by’inzu zabo bahawe.

Ati "Ubu turabafasha mu kubona ibyangombwa by’inzu zabo kandi ntabwo ari ibintu bitinda, ikindi navuga ni uko hari abasanzwe bafite ibyangombwa batanzeho ingwate muri za banki, abo na bo tuzabafasha dukorane n’izo banki kugira ngo bagire ibyangombwa bishyashya wenda abe ari byo banki zibika."

Yasabye abaturage bahawe izi nzu kuzazifata neza no gushaka uko bazibyaza umusaruro ubaganisha ku iterambere.

Ati "Izi nzu bazihawe ni izabo bwite ndetse hari n’ibikorwaremezo bigomba kujyana na zo birimo amashuri, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, isoko n’ibindi. Icyo tubasaba ni ukubifata neza bakabibungabunga ariko banashaka uko babibyaza umusaruro kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere nk’uko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bubibashakira."

Yakomeje agira ati "Nk’iryo soko mvuga bazubakirwa rishobora kubafasha bakora ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bakaba bakwiteza imbere."

Izi nzu zahawe abaturage uko ari ebyiri imwe ifite agaciro ka miliyoni 200 Frw hatabariwemo ibikorwaremezo bizahubakwa birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Nk’urugero rw’umuturage wari ufite inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro ndetse akagira indi y’icyumba n’uruganiriro yakodeshaga, ubu yahawe inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero byose biri imbere mu nzu ndetse n’ikindi cyumba kimwe kinini ashobora gucururizamo cyangwa akagishyiramo umuntu ukodesha.

Abatujwe muri izi nzu baravuga ko bahoranaga ubwoba bwo gutwarwa n’ibiza cyangwa inzu zabo zikabagwaho cyane ko inyinshi zari inzu nto, zishaje mbese zigaragara nabi cyane.

Ndayisenga Paulin yabwiye IGIHE ko yari asanzwe atuye muri uyu mudugudu wubatswemo izi nzu akaba yari afite inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro ndetse n’indi yakodeshaga.

Yavuze ko aho babaga hari ahantu mu manegeka kandi hatisanzuye ku buryo iyo imvura yabaga itaguye ngo bikange gutwarwa n’ibiza hahoraga imanza za hato na hato.

Ati "Nkurikije uko nahabonaga, hari hananiwe kubera ko nta muturage wagiraga inzira y’amazi, ugasanga hahora imanza ngo mwamenyeho amazi, ndetse nkanjye ahantu nari ntuye nari negereye ruhurura ku buryo nabaga mfite ubwoba ko umwuzure wazadutwara njye n’umugore n’abana."

Yakomeje agira ati "Inzu yanjye yari inaniwe ku buryo byasabaga ko ukuntu asanasana buri munsi hari n’igihe cyari kugera ubushobozi bugashira."

Muri iki gice hagiye gukorerwa umushinga mugari wo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro, amashuri y’incuke, amasoko n’ibindi bikorwa bibateza imbere.

Abayobozi batandukanye bitabirite umuhango wo gutaha inzu zubakiwe abaturage bo muri Nyarugenge
Byari ibyishimo ku bahawe izi nzu
Yahise ayihabwa ndetse n'urufunguzo rwayo
Ni inzu z'amagorofa abiri, bazihawe ku munsi wo Kwibohora
Ifoto igaragaza imiterere y'inzu zahawe abari batuye mu manegeka hafi ya ruhurura ya Mpazi mu Mujyi wa Kigali
Abahawe izi nzu bagiye batanga ubutaka leta ikabubakira
Abayobozi basobanuriwe imiterere y'izi nzu zubakiwe abaturage b'i Nyarugenge
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yatembereye izi nzu areba uko zubatse
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yasabye abaturage gufata neza inzu n'ibindi bikorwaremezo bahawe na Leta

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .