00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ABC Group yashyize ku isoko amakaro adasanzwe n’ubwiherero bwikorera isuku

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo mu Buhinde kizobereye mu bucuruzi bw’ibikoresho byo mu bwogero n’ubwiherero, ABC Group, cyongeye kugaragaza ko nta we ugihiga kizana amakaro ndetse n’ubwiherero bugezweho bitaboneka ahandi mu Rwanda.

Iki kigo kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda , cyagiye kigaragaza ubudasa mu kugira ibikoresho by’akataraboneka bikoreshwa mu bwogero ndetse no mu bwiherero .

Ibi bakaba bongeye kubishimangira kizana ubwiherero bugezweho buzwi nka TOTO Neorest , bukoresha amashanyarazi kandi bufite ikoranabuhanga rihambaye , aho ubukoresha atagorwa n’isuku kuko ubwabwo bugukorera isuku ndetse bukanayikorera.

Gukoresha ubu bwiherero bisaba kubwegera gusa kuko bukoranye ikoranabuhanga rihambaye ibyo umuntu akenera burabikora nko kumusukura, gusukura aho yicaye ndetse no kwisukura ubwarwo .

Undi mwihariko udasanzwe w’ubu bwiherero ni uko budakoresha amazi menshi kuko bushobora gukoresha hagati ya litiro enye n’esheshatu uko umuntu abukoresheje. Bufite kandi ubushobozi bwo gutera imibavu bituma mu bwiherero hatabamo impumuro mbi.

Abubaka nabo ntabwo babibagiwe ko bazanye amakaro yitwa Polyceraine 1600x800 adasanzwe ku isoko ryo mu Rwanda, ariko akaba azorohereza abubaka kuko uwubaka akoresha make kandi akarimbisha aho atuye.

Aya makaro aboneka mu mabara atandukanye ariyo umukara, umweru, ikigina ndetse n’ibara ry’ivu . Afite ingano ya 80 x160 M, bituma ikaro rimwe gusa rikora ahantu hanini.

Umuyobozi wa ABC Group Rwanda, Ajay Kumar, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n’isoko ry’u Rwanda, bikaba byaratumye barushaho gutekereza icyatuma bakomeza kuzana ibikoresho byiza kandi bijyanye n’igihe .

Ati “Twishimira imikoranire iri hagati yacu n’abakiriya bacu, ibi byatwongerereye imbaraga zo kuba twazana ibi bikoresho utagira ahandi usanga mu Rwanda, kandi twifuzaga no kwagura isoko ryacu.”

Ajay Kumar, yakomeje avuga ko bazanye ibi bikoresho bishya kuko babonye ko byakorohereza Abanyarwanda kuko biramba kandi bihendutse .

Ati “Hasanzweho amakaro ndetse n’ubwiherero ariko bitameze nk’ibi, ibi byo ni umwihariko kuko bikozwe mu buryo buramba cyane kandi bworohereza ubikoresha wanareba n’igiciro ugasanga kiri hasi ugereranyije n’igihe uzabimarana.”

Usibye ibi bikoresho bishya bazanye, muri ABC Groupe ushobora kuhasanga ubwogero (Bathtub) bwo mu bwoko bwa istone, Bathx na Toto, amakaro yo mu bwoko bwa Porcelain na Ceramic ndetse n’ubwiherero bugezweho (Smart toilets) bumenyerewe mu bihugu byateye imbere.

ABC Group yatangiye ibikorwa byayo mu 1998 ubu ikaba imaze kuba ubukombe mu bucuruzi bw’ibikoresho byo mu bwogero n’ubwiherero. Kuri ubu ifite amashami hirya no hino ku Isi nko muri Qatar, Oman, u Bushinwa, Uganda na Tanzania.

Ushaka ibindi bisobanuro wabandikira kuri email: [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 0786661007 na 0789070770. Wabasanga no mu nyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ubu bwiherero bugezweho bukoresha amashanyarazi
Ubu bwiherero bugezweho bukorera isuku ubukoresheje
Ubu bwiherero (Smart toilet) bugezweho kandi bufite ikoranabuhanga rihambaye
Ibindi bikoresho byo mu bwogero bigurishwa na ABC Group
Amakaro ya ABC Group ari mu mabara atandukanye
Amakaro mashya ABC Group yazanye afite uburebure n'ubugari buhagije
Amakaro yo mu bwoko bwa Swiss Nero azwiho gukomera no kurimbisha aho yubakishijwe
Aya makaro ni ubwa mbere agaragaye mu Rwanda akaba afite ingango ya cm 80 kuri160
Bafite ibikoresho byo mu bwiherero bigezweho kandi bikomeye
Umuyobozi wa ABC Group Rwanda Ajay Kumar yavuze ko banyuzwe n’isoko ry’u Rwanda, bikaba byaratumye barushaho gutekereza icyatuma bakomeza kuzana ibikoresho byiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .