eKash ni uburyo umuntu ufite amafaranga runaka ashobora kuyoherereza mugenzi we ukoresha undi.
Ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa undi ukoresha banki runaka akoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha indi banki.
Bikorwa ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka ukajya kuyabitsa ku yindi.
Abazitabira iyi siporo rusange bazerekwa uburyo ‘eKash’ iri gufasha mu bijyanye no kwishyurana hifashshijwe ikoranabuhanga, ibikomeje guteza imbere ubukungu bushirishingiyeho, bikanafasha mu guca umuco wo kubika ibifurumba by’amafaranga mu nzu, rimwe na rimwe ugasanga yibwe, yahiye cyangwa yangiritse mu bundi buryo.
Bijyanye n’uko Car-Free Day yitabirwa na benshi, bizaba umwanya mwiza kuri RSwitch ku kugaragaza akamaro ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwitabira eKash.
Biteganyijwe ko muri ‘Car Free Day’ hazaba hari abakorerabushake bazwi nk’Intore mu Ikoranabuhanga, bazasobanura ibyiza bya eKash, uko ikoreshwa no gusubiza ibindi bibazo byibazwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR ibigaragaza ko nko mu 2023/2024 ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera kuri miliyoni 419.7 buvuye kuri 240.5.
Amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.
eKash ikomeje kunozwa aho mbere byasabaga kwiyandikisha bikorewe kuri ‘application’ na ‘USSD’ za banki n’ibigo by’imari bitandukanye cyangwa ukagana ishami rikwegereye, ariko ubu ntibikiri ngombwa ko ukoreshe ubwo buryo aba yariyandikishije.
Umuntu wese ashobora kohereza amafaranga anyuze ku kigo cy’itumanaho cyangwa icy’imari runaka nta zindi nzira asabwe.
Ushaka kohereza amafaranga akanda *182*1*2#, indi mibare banki runaka ikoresha, application runaka cyangwa uburyo bwo kuri internet bukoreshwa n’abashaka serivisi za banki ‘internet banking’, bidasabye izindi nzira ngo zo kubanza kwiyandikisha n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!