00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazayirwa twarabarashe barahahamuka - Gen Kabarebe yagarutse ku bihe byaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yatangaje ko mu byumweru bibiri bya mbere by’urugamba rwo kubohora igihugu, Ingabo z’u Bufaransa n’izari iza Zaire ( RDC) zatabaye Habyarimana bakazirasa zikazibukira nta nkuru ahubwo zikajya mu byo gusahura izindi mu gufata abagore ku ngufu.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yitabiraga ibiganiro byiswe “ Ubumwe bwacu Tour” byitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1600 rwaturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza byo muri aka karere.

Ni ibiganiro byateguwe na AERG ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko. Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “ Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira Ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”

Gen Kabarebe yatanze ikiganiro cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, iki kiganiro cyagarutse ku nzira y’inzitane ingabo zari iza RPA zanyuzemo mu myaka ine zamaze mbere yo kubohora igihugu.

Gen James Kabarebe yavuze ko Gisa Fred Rwigema akimara gupfa, basaga n’abacitse intege ariko ko Perezida Habyarimana nawe yahise atangira guhuruza amahanga yose, ku ikubitiro ngo u Bufaransa nibwo bwatabaye bwa mbere bukura Ingabo muri Centrafrique buzizana mu Rwanda.

Mobutu nawe ngo yahise yohereza ingabo zari zishinzwe gucunga umutekano wa Perezida, izaje zikaba zari ziyobowe na Colonel Mayele, izi ngabo zose ngo zageze mu Rwanda kuva tariki 5-10 Ukwakira mu 1990.

Ati “ Muri ako kababaro kose ko gupfusha umuyobozi twarihanganye dufata Nyagatare na Kagitumba n’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, twagifashe neza Ingabo za Habyarimana zihungira i Kanombe ku buryo iyo dukomeza twari kugera i Kanombe ntawe uduhagaritse kuko ingabo zose zari zahunze.”

Gen Kabarebe yakomeje avuga ko nubwo bari biyemeje kurwana, benshi bari bataramenyana kuko bahuriye aho ku rugamba. Yavuze ko bamwe muri bo bari bafite ingeso mbi zirimo ubusinzi, kurangara, gusuzugurana, kutita ku bintu byakubitiraho kubura umuyobozi bikaba bibi kurushaho.

Yakomeje avuga ko Ingabo z’Abafaransa zikibageraho zabarashe zibakura i Gabiro zikabasubiza inyuma ngo kuko zakoreshaga intwaro zikomeye zirimo indege n’imodoka nini z’intambara kandi ntaho kwikinga bafite.

Uko barashe abasirikare ba Mobutu bakabita abasazi

Gen Kabarebe yavuze ko nyuma yo kubakura mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro bongeye bakisuganya, ngo basubirayo basangayo abasirikare ba Congo aba aribo barasana kugeza abo basirikare bahisemo guhunga.

Ati “ Turabarasa tuyibakuramo [Gabiro] Abazayirwa tubarasa nabi cyane ku buryo bahahamutse bahata ibintu byabo baza biruka banyura Rwamagana basahura, bafata ku ngufu bagenda basubirayo bahungira i Goma, bagiye bavuga ngo aba turwana nabo ni abasazi si abantu ni abiyahuzi.”

Gen Kabarebe yavuze ko Ingabo z’Abafaransa zasigaye mu Rwanda zo zahise zitangira gutoza iza Habyarimana mu bigo bya gisirikare bitandukanye kugira ngo bahangane nabo.

Yakomeje abwira urubyiruko ko mu minsi icumi ya mbere y’urugamba, babonye urubyiruko rushya rurenga 3000 rwabasangaga Kagitumba rumwe ruvuye mu ishuri abandi bataruzuza imyaka y’ubukure, arubwira ko ubutwari abo basirikare bagaragaje muri icyo gihe bakwiriye kubigenderaho nabo bakarwanya abagifite amacakubiri bashaka gusubiza u Rwanda inyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .