00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazanye amayeri yo guhindura imodoka utubari bihanangirijwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Kamena 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Umwaka urenga urashize utubari tutemerewe gukora bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Hirya no hino hagiye hagaragara abantu bafashwe banywera inzoga ahatemewe ahanini barenze ku mabwiriza.

Abantu bashatse amayeri menshi yo gukora utubari, aho hari abagiye bafata restaurant bakazishyiramo utubari rwihishwa cyangwa ugasanga abandi bahinduye urugo rw’umuturage akabari.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko hadutse abantu bafata imodoka zabo bakazihindura utubari.

Yagize ati “Byaragaragaye ko hari abantu bafatanya rimwe na rimwe n’abacuruzi b’inzoga, babona isaha zo gufunga zegereje, bakagura ibinyobwa bakajya kunywera no gukorera ibirori mu modoka no mu ngo.”

Yakomeje avuga ko abakora ibyo bakwiriye kubihagarika. Ati “Ni ukuvuga ko imodoka iba ihindutse akabari. Utubari n’ibirori byo mu modoka cyangwa mu ngo birabujijwe, abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we yavuze ko hagiye gushyirwaho ingamba zikakaye zo guhangana n’abashyira utubari aho babonye.

Yagize ati “Ubu hagiye gushyirwamo imbaraga zikomeye mu gukurikirana iby’utubari tubera mu ngo, turakora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe dufatanyije na polisi n’inzego z’ibanze.”

Kunywa umuntu atwaye cyangwa azi ko ari butware imodoka ni bimwe mu byo Polisi ikunze gusaba abantu kwirinda, kuko biteza impanuka.

Mu mezi atandatu ashize Polisi y’u Rwanda yabaruye impanuka ziterwa n’abantu banyoye ibisindisha zigera 223, zikaba zaraguyemo abasaga 69 naho abarenga 400 bazikomerekeyemo. Hafashwe kandi abantu bagera ku 1200 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

CP Kabera yavuze ko Polisi itazihanganira abahindura imodoka zabo cyangwa ingo utubari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .