00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi mu nzego z’igihugu n’abahoze muri Guverinoma bitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu mu Cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, hateraniye ihuriro rya 13 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri rifite insanganyamatsiko igira iti "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”.

Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’Igihugu, abanyamadini, sosiyete sivile, abikorera ndetse n’urubyiruko.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe muri Gashyantare 1996 ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Wihaye intego yo ‘kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye’. Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri ‘Intwararumuri’, aho hamaze kubakwa inzu mu turere twa Huye, Rulindo, Kamonyi na Kayonza, zigenewe Ababyeyi b’Intwaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nawe ni umwe mu bagize Guverinoma witabiriye iri huriro
Uwacu Julienne usigaye ayobora Ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside, FARG, (iburyo) nawe yari yitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Senateri Alvera Mukabaramba usanzwe ari na Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi nawe yitabiriye iri huriro
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, akurikiye ibiganiro byatangwaga
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe
Rucibugango Jean Baptiste akurikiye ibiganiro byatangwaga muri iri huriro
Depite Muhongayire Christine akurikiye ibiganiro
Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Claver Gatete, akurikiye ibiganiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Uwacu Julienne uyobora Ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside, FARG, ageza ijambo ku bari bitabiriye iri huriro
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubumwe yo nkingi ya Ndi Umunyarwanda ari bwo bwafashije igihugu kongera kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, atanga ikiganiro
Senateri Dr Havugimana Emmanuel atanga ikiganiro, yagarutse ku mateka yaranze igihugu n’uburyo amacakubiri yagiye akongezwa akaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru wa RBA, Basile Uwimana, niwe wari uyoboye ikiganiro
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Jeannette Bayisenge, ari mu batanze ikiganiro cyiswe "Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”
Patrick Kurumvune yatanze ubuhamya bw’uburyo Ndi Umunyarwanda yamufashije kuva mu ipfunwe yaterwaga no kuba se yari afungiwe ubusahuzi yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .