00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi mu bigo bikomeye muri Afurika batambagijwe mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kamena 2019 saa 06:48
Yasuwe :

Abayobozi 100 bahagarariye ibigo bikomeye muri Afurika bitabiriye inama ya ‘Made in Africa Leadership Conference, [MLC 2019], iteraniye mu Rwanda, batambagijwe Umujyi wa Kigali berekwa bimwe mu bikorwa byagutse wagezeho.

Tariki ya 6 Kamena 2019 ari na wo munsi wa mbere w’Inama ya MLC 2019 iteraniye i Kigali, abayitabiriye baganiriye ku ngamba zateza imbere ibikorerwa muri Afurika.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku kurebera hamwe ibisubizo ku bikibangamiye iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse.

Abayitabiriye beretswe ibikorwa by’iterambere biri mu Rwanda birimo ibibarizwa mu Cyanya cyahariwe Inganda mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Kigali Special Economic Zone’.

Aka gace kagaragaza intambwe y’u Rwanda mu iterambere ry’inganda.

Special Economic Zone irimo inganda zirimo urwa C&H Garment rukora imyambaro yambarwa n’ab’imbere mu gihugu rukanageza ibicuruzwa ku isoko ryo hanze, urwa Africa Improved Food rwita ku biribwa, Pharma Lab ikora imiti n’izindi.

Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwa muri izo nganda, abo bayobozi banatambagijwe ibigo bikorera mu Rwanda birimo Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, Uruganda rwa Volkswagen, DMM Hehe, Kigali Innovation City, Ishami rya Kaminuza ya Carnegie Mellon Africa n’ibindi.

Beretswe zimwe mu mbogamizi ibi bigo bigihura nabyo haganirwa ku bisubizo n’ibyafasha mu gukuraho imbogamizi.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Uruganda rukora Imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, yagaragaje ko rufite ubushobozi bwo guteranya imodoka 5000 zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok ku mwaka.

Abantu bari hagati ya 500 na 1000 ni bo bateganyijwe guhabwa imirimo na Volkswagen.

Itsinda ry’abayobozi basuye Airtel Rwanda, bagaragarijwe ingamba zo kwiyubaka nyuma yo kwihuza na Tigo Rwanda.

Ubwo Airtel yaguraga Tigo mu 2017, Tigo Rwanda yari ifite abafatabuguzi basaga miliyoni eshatu mu gihe Airtel Rwanda yari ifite ababarirwa muri miliyoni ebyiri.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yagize ati “Mbere twari dufite Airtel ariko tuza kuyihuza na Tigo. Ubu hari ingamba tugenda dufata zirimo kumenyekanisha serivisi dutanga.”

Umuyobozi Mukuru wa West Coast Radio yo muri Gambia, Peter Pocha Gomez, na we witabiriye iyi nama yavuze ko Airtel Rwanda yafashwa no kwita cyane ku buryo bwo gushyiraho za poromosiyo zituma ibasha gupiganwa ku isoko.

Abasuye Ikigo cy’Ikoranabuhanga, DMM HEHE Ltd, basobanuriwe ko gitanga serivisi z’ubucuruzi bwo kuri Internet.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri DMM HEHE Ltd, Nshuti Davy, yababwiye ko mu mbogamizi bahura na zo zirimo iz’abakiliya badakoresha mudasobwa na smartphones.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inama ya MLC 2019, bavuze ko iki kigo cyashyiraho uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku baturage batabasha gukoresha mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Airtel, Andry Heninstoa Ratsimbaston, yerekana imikorere yayo n'abakozi ifite
Umwe mu bashinze Ikigo DMM Hehe yagaragaje uko bafasha Abanyarwanda n'abanyamahanga gucururiza ibyo bakora kuri internet
Abayobozi b'Ikigo Africa Improved Foods bafashe ifoto y'urwibutso n'abitabiriye inama ya MLC 2019, nyuma y'ibiganiro bagiranye
Bafashe ifoto y'urwibutso ku kigo DMM Hehe gitanga serivisi z'ikoranabuhanga
Bamwe mu bitabiriye inama mu biganiro n'ubuyobozi bwa Africa Improved Foods
Bamwe mu bitabiriye inama ya MLC 2019, bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba Airtel Rwanda nyuma y'ibiganiro bagiranye
Basobanuriwe imikorere y'Ikigo Africa Improved Foods
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla (hagati) aganira na bamwe mu bitabiriye inama ya MLC 2019
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Rugwizangoga Michaella, yafashe ifoto y'urwibutso n'abitabiriye inama nyuma yo kubasobanurira ibikorwa by'uruganda

Amafoto: Niyonzima Moses & Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .