Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 02 Kanama 2024, ku nshuro ya 10, kitabirwa n’abaturage n’abayobozi batandukanye.
Amateka agaragaza ko izina ryacyo rikomoka ku kirahiro cy’Umwami Mutara III Ruhahigwa, wajyaga agira ati’’ I Nyanza twaramye’’.
Ni igitaramo cyaranzwe n’imbyino gakondo,imihamirizo y’intore,ibisakuzo n’ibindi byinshi byarangaga ibitaramo byo hambere.
Mu gice cy’ibisakuzo, bamwe mu bayobozi b’uturere barimo Meya w’Akarere ka Nyanza, aka Ruhango ndetse n’aka Muhanga, tutibagiwe na bamwe mu bayobozi b’Ingabo na Polisi, bari mu bizihije iki gitaramo mu bisakuzo bitandukanye maze bishimisha abaturage benshi bari bakitabiriye barimo n’urubyiruko.
Mu basakuje harimo Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme wasakuje na Meya wa Ruhango Ntazinda Erasme ndatse na Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline wasakuje n’undi mubyeyi wari witabiriye iki gitaramo.
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo,babwiye IGIHE ko banyuzwe cyane no kubona abayobozi babaha urugero rwiza.
Muhirwa Kevin w’imyaka 19, yavuze ko ibisakuzo yajyaga abyumva kuri radiyo, ngo nyuma yo kubona n’abayobozi basakuza byamushimishije.
Ati "Jye mu muryango wanjye mvukamo, ibintu by’imigani n’ibisakuzo ubona nta muntu ubizi. Sinagerageza kujya mu bantu ngo nsakuze kuko bantsinda bose.’’
Muhirwa, yakomeje avuga ko agiye kugira umuhate wo kumenya ibisakuzo kugira ngo na we mu minsi iri imbere ashobora kuba yajya ajya mu ruhame agahangana n’abandi mu bisakuzo.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yashimye abitabiriye iki gitaramo cyane cyane urubyiruko, abibutsa ko igitaramo ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.
Ati "Igitaramo ni kimwe mu bigize umuco wacu w’abanyarwanda"
Uyu muyobozi usanzwe ari n’imboni y’akarere ka Nyanza, yibukije ko ibitaramo nk’ibi ndetse n’Umuganura biri mu byo abakoloni bari baraciye mu Rwanda, kuko bari bazi neza ko ari byo bizatuma biborohera gutanya abanyarwanda.
Ati "Burya ushaka kugusenya, ahera ku rufatiro rwawe, agasenya umuco wawe. Twarabibonye, abakoloni ni byo bahereyeho. Bagiye babisimbuza iby’iwabo bidafite akamaro nk’ibyacu, murabizi byinshi nka za ‘boites de nuit’, n’ibindi. Gusa igishimishije ni uko hari amashami make y’umuco yasigaye ubu akaba yarongeye gushibuka, tukaba tubasha gutarama nk’uku.’’
Amateka y’u Rwanda, ashyira igitaramo mu bikorwa by’ingenzi umuryango wose wagiraga mu buzima bwawo, kuko wari umwanya mwiza ku bato n’abakuru.
Cyafashaga abana kugaragaza impano zabo,kwiga ibintu bitandukanye babikesha ababyeyi babo, birimo nko kwivuga, gucirwa imigani,imbyino gakondo,kwiga ibisigo,ibisakuzo ndetse bakanamenyeraho ibisekuru byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!