Abafunzwe barimo uwari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isoko n’ingamba muri RMB, uyobora ishami rishinzwe gukurikirana inkomoko ya mine n’uyobora Ishami rishinzwe ibijyanye n’amakuru kuri mine.
RIB yagize iti “Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.”
Abayobozi bo muri RMB bafunganywe na ba rwiyemezamirimo bane, bakekwaho kuba abafatanyacyaha muri ibi byaha, bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo n’iya Nyarugenge.
RIB yaburiye abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ko ibyo bakwiye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.
Yamenyesheje abaturarwanda ko icyaha cya ruswa kidasaza, bityo ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, nta cyababuza gutanga amakuru kugira ngo abakigiramo uruhare bakurikiranwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!