Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Ethiopia n’Umuyobozi wa IMF

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 3 Mata 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Uzengurukije amaso ku isi hose, nta gihugu cyangwa agace runaka kari mu bwihisho ku cyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu bw’isi ni ntakumirwa kuko ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu byarahagaze ibindi bisubira inyuma kubera abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bategetswe kuguma mu ngo zabo.

Mu guhangana no kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 n’ingaruka zayo, abayobozi batandukanye n’ibigo mpuzamahanga bakomeje gushyiraho uburyo bushingiye ku bufatanye ngo barebe ko iki cyorezo cyacogora, ubuzima bukongera gusubira ku murongo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Mata 2020, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame, byari bigamije kureba ubufatanye bakwiye gushyiraho nk’abayobozi muri ibi bihe, mu guhangana n’ibibazo biri guterwa n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Dr Abiy Ahmed yagize ati “Ubu ni uburyo buhamye bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu Afurika izahura na byo.”

Usibye muri ibi bihe bikomereye Isi muri rusange, Minisitiri Abiy Ahmed na Perezida Paul Kagame basanzwe bafitanye umubano ukomeye, bituma n’ibihugu byombi bigirana ubufatanye mu mishinga myinshi kandi ikomeye igamije guteza imbere ubukungu bwabyo n’ababituye.

Muri iki gihe kandi cyo guhangana na COVID-19, Leta y’u Rwanda yasabye ndetse inahabwa inguzanyo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ya miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri telefone, Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva, yatangaje ko ikigega ayoboye cyiteguye gukomeza gufasha ibihugu bya Afurika muri ibi bihe byo guhangana n’inagaruka za COVID-19, ndetse anashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza akomeje kugaragaza.

Ati “Inama y’Ubuyobozi ya IMF yemeye ubusabe bw’u Rwanda bwa miliyoni 109,4 z’amadorali ya Amerika kandi turi gukora vuba ngo dusubize ubundi busabye bw’ibindi bihugu.”

IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugenda zigaragara vuba, bikagira ingaruka no ku cyerekezo cya hafi ibihugu byari bifite. Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Byitezwe ko aya mafaranga atanzwe azunganira ingufu z’ubuyobozi mu guhagarika igabanuka ry’ubwizigame mu mafaranga y’amahanga akenerwa no kunganira ingengo y’imari mu kongera amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo no kugabanya ingaruka cyagira ku bukungu. Aya mafaranga kandi byitezwe ko asembura izindi nkunga z’amahanga, cyane cyane mu buryo bw’impano.

Ubufatanye bugamije guhuza ingamba hagati y’ibihugu, ibigo n’imiryango mpuzamahanga bitekerezwa nk’ibyatanga umusaruro ukomeye mu guhangana n’ingaruka zizatezwa n’icyorezo cya COVID-19 kuko byaba ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda, ibifite ubukungu buringaniye ndetse n’ibyitwa ko byateye imbere cyane […] byose bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iki cyorezo.

Imibare yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yo ku rubuga rwa internet rwa ‘Johns Hopkins University and Medecine’, yerekana ko abamaze kwandura COVID-19 ku isi hose basaga 1 017 690, abamaze guhitanwa na yo barenga 53 160, mu gihe abamaze gukira basaga 212 070.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi 84, mu gihe igihugu cya Ethiopie cyo abamaze kwandura COVID-19 ari 29, batatu bakaba bamaze gukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .