Abayobozi bakomeye muri Afurika bavanye i Kigali umukoro ku iterambere rya Rotary

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bari mu myanya yo hejuru muri Rotary ya Afurika bahigiye i Kigali kongera imbaraga mu kwagura ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage, uyu muryango utera inkunga.

Kuva ku wa 17-18 Gicurasi 2019, itsinda ry’abayobozi 50 baturutse mu bihugu 15 bahagarariye abandi muri Rotary bitabiriye amahugurwa yikije ku iterambere ryayo muri Afurika, yabereye mu Rwanda.

Rotary yita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo, guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Amahugurwa yabereye muri Kigali Convention Center yamurikiwemo raporo y’ibyagezweho n’imbogamizi zabayeho mu ntego zashyiriweho i Harare muri Zimbabwe mu 2018.

Yitabiriwe n’ababaye abayobozi ba Rotary mu turere ‘districts’ twa Afurika, abashoramari, abayobozi bakomeye mu nzego za leta, abikorera, abaganga, abanyamategeko, abanyamakuru n’abandi bari muri uwo muryango.

Buri gace kazwi nka ‘zone’ kamurikaga ibyakozwe, n’ibitaragezweho bikeneye kongerwamo imbaraga.

Visi Perezida wa Rotary International, Yinka Babalola, yavuze ko nubwo hari ahatewe intambwe ariko nta kwirara gukwiye.

Yagize ati “Turashaka gukomeza gutera imbere kandi ibizakenerwa byose twabiganiriyeho. Ibiganiro n’imyanzuro yafashwe byanyuze kandi nizeye ko bizatuma dutera imbere.’’

Umukoro ku kongera abanyamuryango

Aya mahugurwa yanagarutse ku kibazo cy’abanyamuryango bakiri bake, bakeneye kwiyongera ngo batange umusanzu mu mishinga ifitiye benshi akamaro.

Rotary International ibarizwamo abanyamuryango miliyoni 1.22 mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220. Muri bo 27 % ni abo muri Aziya, Amerika ifite 25%, mu gihe Afurika ifite 2%.

Babalola yavuze ko “Dufite abaturage barenga miliyoni muri Afurika. Ubutumwa bwanjye ni uko tugomba kuzamura Rotary kuko abanyamuryango benshi bakusanya inkunga ikemura ibibazo byugarije sosiyete.’’

Visi Perezida wa Rotary International, Yinka Babalola, yavuze ko ibyaganiriweho yizeye ko bizatanga umusaruro mu iterambere ry'uyu muryango

Muri Afurika, Rotary ibarizwamo abanyamuryango bagera ku bihumbi 33, mu gihe hifuzwa ko bagera ku 100 000.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 karimo n’u Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko biyemeje kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Yagize ati “Rotary igamije gufasha abantu bose kugira imibereho myiza. Turashishikariza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa byayo by’urukundo n’umutima w’ubwitange. Iyo ufasha mu iterambere ry’igihugu na we uba wiyubaka.’’

Yavuze ko umubare w’abanyamuryango ukiri imbogamizi kuko utuma umusanzu ugabanuka.

Yagize ati “Imishinga dukora ituruka mu misanzu yabo ari nayo ivamo inkunga ikusanyirizwa mu Kigega cya Rotary International, gifasha imishinga yose ku Isi.’’

Mu Rwanda hari Rotary Clubs esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare. Zifite abanyamuryango 102, biyongeraho 80 bo muri za kaminuza (rotaracts) n’amashuri yisumbuye (interacts).

Umuhuzabikorwa Wungirije muri District ya 9110, Dr. Wale Ogunbadejo, yavuze ko hakenewe imbaraga mu kwagura imishinga ifasha abatishoboye.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba aho kongera imbaraga. Nize byinshi, mfite ibitekerezo nasubira iwacu muri Nigeria nkifashisha mu kongera abanyamuryango no gushyira mu bikorwa intego twishyiriyeho nk’abayobozi ba Afurika.’’

U Rwanda rwahawe umukoro wo kuzamura abanyamuryango barwo bakagera ku basaga 400.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Gasabo, Kalisa Stella, yabwiye IGIHE ko kwakira aba bayobozi hari ibyo babigiyeho mu mikorere nk’ababizobereyemo.

Yagize ati “Abanyarwanda nabashishikariza kumenya Rotary no kuyigana. Hari ibyiza twakora dufatanyije mu muryango w’aho dutuye. Tuzakomeza gusobanurira abantu ko inyungu iri muri Rotary ari ukubona inshuti. Twigisha urubyiruko gushishikarira gutanga ubufasha muri sosiyete bagamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.’’

Amahugurwa yahuje abayobozi bakuru muri Rotary ya Afurika yemerejwemo igenamigambi ry’imishinga yagutse yo kwibandaho mu mwaka utaha wa 2019/2020. Bishimiye ikaze n’urugwiro berekewe i Kigali, ngo biteguye kuhakorera ibindi bikorwa byinshi.

Aya mahugurwa yahurije mu Mujyi wa Kigali abayobozi barenga 50 b'Umuryango wa Rotary muri Afurika
Abayobozi basuzumye ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'umwaka ushize, hanafatwa ingamba mu mwaka utaha
Muri aya mahugurwa abahagarariye u Rwanda batanze ikiganiro. Uhereye ibumoso ni Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kabandana Aimé; uwa Kigali Virunga, Saudah Nalule; Masterjerb Paul Birungi wabaye Guverineri wungirije muri District 9150 ibarizwamo u Rwanda; Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Rugera Jeannette n'uwa Rotary Club Kigali Gasabo, Stella Kalisa
Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 karimo n’u Rwanda, Rugera Jeannette
Perezida wa Rotary Club Kigali Gasabo, Stella Kalisa, yakanguriye urubyiruko kwinjira muri Rotary
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Eddy Kimenyi Sebera n'Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Rugera Jeannette

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza