00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi badashobotse cyangwa badashoboye? Impaka ku iyegura rya hato na hato

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 04:59
Yasuwe :

Abarahirira inshingano by’umwihariko izisumbuye nk’izo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda bizeza Abanyarwanda kuzabanza inyungu z’igihugu imbere, kudakoresha ububasha babahwe mu nyungu bwite […].

Ni indahiro isoza ivuga ko uzayitatira yemera kandi yiteguye kubihanirwa n’amategeko ndetse agasaba Imana kuzabimufashamo. Ku rundi ruhande ariko si umwe, si babiri bisanga batandukiriye, bakanyuranya n’ibyo barahiriye imbere y’Abanyarwanda.

U Rwanda nk’igihugu cyahisemo kwimakaza umuco wo kubaza no kubazwa inshingano, uwahawe guhagararira abandi akabikora uko yabyemeye, unaniwe akabibazwa ndetse hari n’abo birangira bakuwe muri za nshingano cyangwa ubwabo bagahitamo kuzikuraho [kwegura].

Kubona umuyobozi weguye ntabwo bikiri inkuru kuva kuri bamwe bo hasi na bamwe bakuru. Abaheruka ni abadepite babiri barimo Habiyaremye Jean Pierre Celestin na Mbonimana Gamariel.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara aherutse kubwira IGIHE ko bidakwiye ko umuntu wahawe inshingano arangwa n’imyitwarire idahwitse cyangwa ngo abe ikibazo muri rubanda.

Rutaremara avuga ariko ko Abanyarwanda bagira amahirwe yo kugira Umukuru w’Igihugu mwiza ugerageza kugoragoza abayobozi kuko ahora asaba abayobozi kwikosora, akabihanangiriza kugeza ubwo hari n’abo akuraho amaboko.

Ati “Abantu bakwiye gushima ko bafite perezida wihangana, akubwiye rimwe ntubikoze, akubwiye kabiri urabyongeye […] noneho ubwa kane akavuga ati rero, vaho. Njyewe nakubwira rimwe, ubwa kabiri nkagukuraho.”

Kuri we, avuga ko ikibazo atari ubushobozi buke ahubwo usanga ari ibijyanye n’imyitwarire y’abantu ku giti cyabo cyane ko hari abajya mu nshingano bakazikora neza.

Tito Rutaremara avuga ko ikibazo cy’abayobozi bitwara nabi ahanini usanga kitabarwa ku wabashyizeho kuko akenshi abashyiraho agendeye ku bushobozi baba bafite, gusa ngo hari abagera nyuma bakamuhinduka nk’uko na Yezu Kirisito yatoye Intumwa 12 ariko hakavamo imwe ikamugambanira.

Ati “ Ushobora kumuhitamo uzi ko ari muzima, nyuma ntabe muzima cyangwa wamuhisemo ari muzima ariko noneho yahura n’ibintu, tuvuge wamuhisemo ari muzima, akora neza, agira ate, noneho yazamo akiba. Yari atarahura n’amafaranga n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Niba Yezu ari we mwana w’Imana yarashatse abantu 12 hakavamo umwe umugurisha, hakava n’umukuru wabo umwihakana, wowe ntiwabyireberaga? Na perezida abashyiraho aziko ari beza […].”

Iyi ngingo kandi yagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, cyarimo Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bisa na yo, Mukama Abbas , Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée na Senateri Uwizeyimana Evode.

Senateri Uwizeyimana avuga ko hari icyuho cy’uburyo abayobozi bategurwa kuko hari abantu usanga bakora politiki nk’akazi ariko mu busanzwe atari Abanyepolitiki.

Ati “Ntabwo bihagije niba umuntu ageze muri guverinoma bakamubwira bati dore itegeko, uzarisome urebe ibirimo, atarabanje kubyigishwa […] ariko ku ruhande y’ibyo abantu bakwigisha, hari n’ibikurimo. Hari n’abantu tujya tuganira, ugasanga akora politiki nk’akazi kamuhemba ku kwezi ariko mu busanzwe ntabwo ari umunyapolitiki.”

Yakomeje agira ati “Ugasanga arabikora nk’ibintu, kuko aravuga ngo niho bahemba menshi, ugasanga ni icyo cyamujyanyeyo gusa[..]. Ibyo ngibyo bijyanye n’imyitwarire, ibyo umuntu agomba kwitwararika. Hari ibyemewe n’ibibujijwe […] byose biranditse mu mategeko, ni imyitwarire mbonezamurimo ikwiye kuranga umukozi wa Leta.”

Hari abafite za PhD barara mu kabari

Uwizeyimana avuga ko mu ishuri abantu bigishwa ubumenyi ariko akenshi imyitwarire myiza n’uburere ari indangagaciro zijyana n’umuntu ku giti cye.

Ati “Buriya mu ishuri tuhiga ubumenyi, ushobora kuba ufite ubumenyi wakuye mu ishuri ariko buriya uburere n’imyitwarire myiza nibyo biri hejuru y’ubumenyi umuntu yakuye mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Uzabona abantu bize muri za kaminuza zizwi, bafite za PhD ariko barara mu kabari bukabakeraho. Muri za kaminuza abo bigishije bakabirukana bavuga bati ntabwo dukwiye kugira abanyeshuri bigishwa n’umuntu nk’uyu. Akaba afite ubwo bumenyi yakuye mu ishuri yarize neza ariko ugasanga ikintu cy’imyitwarire cyanze.”

Senateri Uwizeyimana avuga ko uwo muntu aba ashoboye inshingano kuzikora ndetse ngo hari n’ubwo aba azikora neza kurusha undi wese wamusimbura ariko akaba adashobotse.

Mukama avuga ko umuntu wahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu aba agomba guhindura uko yitwaraga haba mu nshingano ndetse no hanze yazo.

Ati “Iyo wagiriwe amahirwe, Perezida wa Repubulika akakira indahiro yawe, uba ubaye umuntu ugomba kwitwararika ukabera urugero abaturage.”

Si ukudashobora…

Ingabire avuga ko ibyo abayobozi basabwa bidasaba ubushobozi buhambaye ahubwo ari imyitwarire myiza iba isabwa cyane.

Ati “Kuko ibyo basabwa, nta mashuri bisaba, nta bundi buhanga bisaba. Birasaba gusa umutimanama, iyo utawufite uba udashobotse. Nonese kuba intangarugero babyigira murihe shuri? Babibonera izihe mpamyabushobozi? Ntazo.”

Yakomeje agira ati “Kudashoboka na byo ndongera mbigarukeho […] ni ukuba tereriyo kuko gushoboka uwabishaka wese yabishobora, yashobora gushoboka. Gusa turi n’abantu.”

Ingabire yifashishije urugero rwa Depite Gamariel Mbonimana weguye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo kuvugwaho gukora amakosa ashingiye ku businzi.

Ati “Ntabwo ari we udashobotse wenyine hari n’izindi nzego. Ese ubundi urarinda ukora icyaha ku nshuro ya gatandatu, izindi nzego zirihe? Ikigaragara ntibashobotse kurenza uko badashoboye.”

Benshi mu bayobozi begura usanga bavuga ko byaturutse ku mpamvu zabo bwite gusa hari abo biza kumenyekana ko hari imyitwarire mibi yabagaragayeho, bakabona ko bataguma mu nshingano, bagahitamo kwegura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .