00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba Rhénanie-Palatinat bagaragaje isomo abatuye Isi bakwigira ku butwari bw’abana b’i Nyange

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Malu Dreyer yashimye ubutwari bwaranze abana b’i Nyange agaragaza ko abatuye Isi bakwiye gusura Igicumbi cy’Ubunyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 ubwo yasuraga Igicumbi cy’Ubunyarwanda giherereye mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni muri gahunda barimo we n’itsinda ayoboye ry’Abadage bagera kuri 50, aho bari kuzenguruka mu gihugu basura ibikorwa iyi Ntara yo mu Budage iteramo inkunga u Rwanda.

Malu Dreyer yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe Mukasarasi Godelieve n’abandi bayobozi batandukanye.

Aba bayobozi batemberejwe mu ngoro y’Igicumbi cy’Ubunyarwanda basobanurirwa ubutwari bwaranze abana bigaga mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange banze kwitandukanya, ubwo abacengezi bari babasabye kwitandukanya.

Aba banyeshuri barabyanze barasubiza ngo ’Nta muhutu nta n’umututsi twese turi Abanyarwanda’. Iki gisubizo cyarakaje abacengezi batangira kubateramo amagerenade bamwe barapfa abandi bararokoka.

Aba bashyitsi bakomereje ku gice kirimo amafoto n’ubutumwa bushishikariza abatuye Isi kwirinda ivangura, ahari amafoto n’inyandiko za bamwe mu bantu bamenyekanye ku Isi kubera guharanira uburenganzira bw’abantu bahezwaga mu muryango mugari.

U Rwanda na Rhénanie-Palatinat bafitanye umubano n’imikoranire mu burezi, ubuvuzi, umuco n’ubukungu kuva mu myaka 40 ishize. Iyi ntara niyo yateye inkunga umushinga wo kuvugurura Igicumbi cy’Intwari z’ u Rwanda i Nyange.

Malu yavuze ko yifuza ko Igicumbi cy’Ubunyarwanda cyasurwa n’abantu benshi bakiyumvira uko abana bato banze ivangura.

Ati “Tugomba kwanga intangiriro y’ivangura, ndibwira ko iyi ariyo nteruro y’ingenzi twumvise uyu munsi. Ivangura ritangira ari akantu gato, twese dukwiye kubimenya tukarirwanya.”

Umuyobozi wungirije wa CHENO, Mukasarasi Godeleive yashimye Rhénanie-Palatinat ku bufatanye bwiza bwatumye u Rwanda rubasha kubaka Igicumbi cy’Ubunyarwanda, avuga ko iki gicumbi kizafasha abakiri bato gukurana umutima wo kurwanya ivangura aho riva rikagera.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko uruzinduko rw’aba bashyitsi rugamishije gusura no kwishimira ibimaze kugerwaho mu bufatanye bw’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat kuva mu 1982.

Yavuze ko iyi ntara itera inkunga u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi, by’umwihariko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ibikorwaremezo, mu muco, n’uburezi binyuze mu kubaka amashuri, no guha buruse Abanyarwanda bakajya kwiga mu Budage.

Igicumbi cy'Ubutwari gifite igice kirimo amafoto n'ubutumwa bw'abantu barwanyije ivangura
Aba bayobozi bakiriwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney abatembereza mu gicumbi cy'Ubunyarwanda
Bafashe umwanya wo kunamira abana b'i Nyange baguye mu gitero cy'abacengezi
Amashuri abana b'i Nyange bigagamo yahindutse amashuri yo kwigiramo kwirinda ivangura no kuzirikana ubutwari bwabaranze
Uru ruzinduko rwitabiriye n'abanyacyubahiro mu nzego zinyuranye
Umuyobozi wa Rhénanie-Palatinat uyoboye itsinda riri gusura ibikorwa iyi ntara ifatanya n'u Rwanda, ubwo yari akurikiye ibiganiro
Umuyobozi wungirije wa CHENO, Mukasarasi Godelieve yavuze ko Igicumbi cy'Ubunyarwanda ari ahantu heza ho gufasha abakiri bato gukurana umutima wo kwirinda ivangura
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye ibimaze kugerwaho mu bufatanye bw'u Rwanda na Rhénanie-Palatinat
Malu Dreyer yasabye abatuye Isi kwigira ku butwari bw'abana b'i Nyange bakirinda ivangura
Abanyarwanda n'Abadage bafatanya mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, ubukungu, ubuhinzi n'umuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .