Abayobozi ba RCA barebanye ku maso ku isoko ryishyuwe miliyoni zisaga 175 Frw ryaragenewe miliyoni 18 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), bavuze ko bitumvikana uburyo ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, bwishyuye isoko rya miliyoni 176.2Frw ryari riteganyirijwe miliyoni 18.8Frw.

Iki kibazo cyagaragajwe ku wa 18 Nzeri 2019 ubwo ubuyobozi bwa RCA bwitabaga PAC, kugira ngo busobanure amakosa agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18.

Iyi raporo yagaragaje ko ubuyobozi bwa RCA bwakoze amakosa atandukanye arimo gupanga amasoko inshuro ebyiri, gutanga amafaranga ku mishinga yapfuye, gushyira abakozi mu kazi nta matangazo y’akazi yatanzwe n’ibindi.

Depite Niyorurema Jean René wasomaga amakosa yakozwe na RCA yagize ati “Hari isoko ryishyuwe amafaranga menshi ryagombaga kwishyurwa miliyoni 18.8Frw, ryishyurwa miliyoni 176.2Frw.”

Ryari isoko ryo kwinjiza amakuru anyuranye no kuyakosora mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Data clearing), muri Koperative Umurenge Sacco zose, ariko abaritsindiye ngo bakoze muri Sacco 16 muri 416.

Umuyobozi wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco yavuze ko iby’iryo soko byasobanurwa neza n’umukozi ushinzwe amasoko, yisobanura avuga ko icyo yibuka ari uko atari RCA yaritanze.

Ati “Twebwe twatanze isoko ryo gukoresha mudasobwa mu mirimo yakorwaga mbere zitifashishwa [Computerization] mu kigo gusa.”

Ni igisubizo kitanyuze Abadepite bagize PAC kuko Perezida wayo Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yabajije uwatanze iryo soko, hashira umwanya nta muntu urasubiza.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof Harerimana yahise asaba ko umukozi mu mushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga muri Sacco, Uwimbabazi Diane yaritangaho ibisobanuro, ahawe umwanya avuga ko yinjiye mu kazi mu 2017, ryaratanzwe.

Yasobanuye ko ryatanzwe binyuze mu masezerano Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) ryagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) we nta makuru menshi arifiteho.

Ati “Nasanze ari amasezerano yasinywe hagati ya Minecofin na AMIR ya miliyoni 488Frw. AMIR yahaye isoko ikigo kitwa GPO ryo gutunganya amakuru mu Mirenge Sacco.”

Yasobanuye ko icyo kigo kibatashije gukora ibyari bikubiye mu isoko cyahawe kuko cyakoze 3.8% y’ibyo cyagombaga gukora.

Dr Ngabitsinze yavuze ko “Niyo mpamvu ibintu byo kwinjiza ikoranabuhanga muri Sacco hagombaga kwitabazwa inzego nyinshi, ariko hari indi raporo tuzazishaka zose zibisobanure.”

Dr Ngabitsinze yanavuze ko Itegeko riteganya ko umuntu wakoze amakosa agashora Leta mu gihombo abiryozwa.

Abayobozi n'abahoze bayobora RCA ubwo bitabaga PAC
Depite Ngabitsinze yavuze ko ushoye igihugu mu gihombo agomba kubiryozwa
Depite Niyorurema wabazaga ibibazo ku makosa yakozwe na RCA
RCA yatanze isoko ryikubye hafi inshuro 10 z’agaciro ryari rigenewe
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco ari gutanga ibisobanuro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza