Abayobozi ba Ferwafa bashinjwa guha ruswa umusifuzi, bashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’abayobozi babiri b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bashinjwa ibyaha bya ruswa.

Abo bayobozi ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, François Regis Uwayezu n’Ushinzwe Amarushanwa, Ruhamiriza Eric, bombi batawe muri yombi ku wa 12 Nzeri 2018.

Bari batawe muri yombi mu iperereza ku byaha bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko dosiye z’aba bagabo zashyikirijwe ubushinjacyaha. Ati“Bagiye muri Parike ejo”.

Ibyaha bakurikiranyweho bishingiye ku byatangajwe n’Umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, ko aba bayobozi bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Namibian Sun, yagize ati “Amafaranga yari mu ibahasha. Sinigeze ngerageza no kuyabara cyangwa kumenya yari angahe.”

“Nababwiye ko nta mpano nshobora kwakira ivuye ku muntu uwo ariwe wese nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Narayanze ndetse ikibazo nkimenyesha CAF.”

Ferwafa yasobanuye ko ku wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018, nyuma y’inama itegura umukino ku cyicaro iyobowe na Komiseri w’Umukino, Mike Letti wo muri Uganda n’abasifuzi bane bakomoka muri Namibia, aba basifuzi hari amafaranga bahawe.

Iti “Bishyuwe $247 yo kwifashisha mu byo bashobora gukenera bitateganyijwe byemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia kandi bikaba biteganywa n’ingingo ya 36 na 37 by’amategeko agenga amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019.”

Ferwafa ivuga ko imaze kwishyura abasifuzi ayo mafaranga, bagaragaje ko hari andi yarenze ku matike yabazanye i Kigali bityo nayo bagomba kuyishyurwa.
Byatumye ku Cyumweru mbere y’umukino, Ruhamiriza na Uwayezu bajyana amadolari 948 yo kugabanya abasifuzi bane, buri umwe afata 237.

Aba bayobozi bombi ngo bagiye kuri Hotel des Milles Collines saa tanu za mu gitondo kandi bitari mu bwihisho, bahurira ku muryango wa hoteli babaha amafaranga nk’uko bari bayasabye.

Aha ngo niho Pavaza yahise amenyesha abayobozi ba Ferwafa ko amafaranga bamugomba ari $237 atari 948.

Bamusabye ko yakomeza kwitegura umukino, amafaranga bakayasubiranayo bakaza kuyamuha nyuma kuko bitari gushoboka ko bamuha $237 ye batabonye aho bavunjishiriza.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi ku cyaha aba bagabo bakekwaho cyo gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Iteganya kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

CAF yahagurukiye ibyaha bijyanye na ruswa mu basifuzi. Muri Nyakanga uyu mwaka yatangaje ko yahagaritse abagera kuri 22 bagaragayeho iyo myitwarire.

Inkuru bifitanye isano:

- Ferwafa yisobanuye ku kibazo cy’umusifuzi uyishinja ruswa

- Abayobozi ba Ferwafa barezwe bashinjwa gutanga ruswa ku basifuzi

Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu, bivugwa ko ari mu bashatse gutanga ruswa ku basifuzi
Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa nawe yatawe muri yombi
Pavaza si ubwa mbere atamaje abashatse kumuha ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza