00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abawutuye bagiye gusasa inzobe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 April 2022 saa 09:04
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwateguye ibiganiro byo mu buryo bw’ikoranabuhanga byiswe ‘Smart Inteko’ bigamije kungurana ibitekerezo n’abatuye uyu mujyi kuri gahunda z’iterambere zitandukanye.

Ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mata 2022, biraca ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio1, TV1 na Flash Tv.

Muri ibi biganiro haraganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibikorwaremezo, ubukungu, imibereho myiza, isuku, imyubakire ndetse na gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse abagira uruhare muri ibi biganiro binyuze mu itangazamakuru, hashyizweho site zitandukanye ziraza guhuriraho abaturage nabo bagatanga ibitekerezo byabo kuri izi gahunda zitandukanye.

Abaturage bose, baraba bari mu Midigudu yabo mu nteko z’abaturage nk’uko bisanzwe babikurikire kuri radio eshanu harimo Radio1, Flash Fm, Isango Star Radio, City Radio na Radio Salus cyangwa kuri TV1 bitewe n’aho bazaba barimo kubikurikiranira.

Umujyi wa Kigali watangaje ko nubwo abaturage bawo bagenda basobanukirwa gahunda z’iterambere, iki gikorwa cyateguwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwegera abaturage, kugira ngo ubutumwa ubuyobozi bwateganyije bugere ku baturage ako kanya mu bice barimo bitandukanye.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe hari ibibazo bikigaragara muri gahunda z’iterambere z’Umujyi wa Kigali birimo ibijyanye no kwimura abantu, ingurane, imyubakire n’imiturire ndetse n’iby’ubukungu byasizwe na COVID-19.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abawutuye bagiye gusasa inzobe baganire kuri gahunda z'iterambere zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .