Bazaba bitabiriye inama z’inzego nkuru zirimo inama izahuza impuguke mu by’umutekano izakurikirwa n’ iy’abayobozi bakuru b’Ingabo n’Umutekano, ndetse n’iya ba Minisitiri b’Ingabo n’ab’Umutekano b’ibihugu bigize Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye, East African Standby Force, EASF.
Intego nyamukuru y’iyi nama izamara iminsi itanu ni ugutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba ryagiye ryigaragaza nyuma y’ibitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001. Ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange.
Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye zigizwe n’abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili, aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.
Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.
EASF igizwe n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
Kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi, ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!