Abayobozi b’ibigo 28 byo mu Buyapani bagaragaje inyota yo gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 24 Nyakanga 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abantu 57 barimo abahagarariye ibigo bikomeye 28 by’abikorera mu gihugu cy’u Buyapani, baganiriye n’Abaminisitiri batandukanye b’u Rwanda babasobanurira amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, na bo bagaragaza ko babyiteguye.

Ni ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri bikaba byitabiriwe n’Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, Minisitiri wungirije w’u Buyapani ushinzwe ububanyi n’amahanga, Manabu Horii n’abayobozi batandatu bari mu bagize Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda.

Mu bigo bikomeye byo mu Buyapani bihagarariwe, harimo ibizwi cyane nka Toyota Tsusho Corporation iri mu nganda za mbere ku Isi mu gukora no kugurisha imodoka nyinshi; Toshiba ikora mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga na Mitsubishi Corporation ikora imodoka n’ibindi.

Takashi Yao, uhagarariye itsinda ry’abikorera basuye u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’ikigo ‘Marubeni Corporation’ muri Afurika, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twaje turi itsinda ry’abantu 57, uyu mubare uragaragaza ko ubushake bwacu bwo gushora imari mu Rwanda bugenda bwiyongera. Turimo kuhabona rero amahirwe menshi y’ishoramari by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga ariko si aho gusa hari n’ibindi dukomeje kwigaho muri uru ruzinduko.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo ‘Sumitomo Corporation muri Afurika, Kazuyuki Takahashi yavuze ko iteka iyo ageze i Kigali abona nta myanda iharangwa maze abaza uko u Rwanda rwaba rukoresha iyo myanda maze Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Claver Gatete amusubiza ko u Rwanda rukoresha uburyo bwa gakondo mu kubungabunga imyanda ariko ko rwatangiye gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga bizajya bikorwamo.

Yagize ati “Mu gutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro ni ahantu dufite umushinga ukomeye cyane. Dufite ahantu hajyanwa imyanda yo muri Kigali n’ahandi hatatu hirya no hino mu gihugu. Ubu rero mu Mujyi wa Kigali turashaka uburyo bugezweho bwo gutunganya imyanda kandi aha
dukeneyemo abashoramari cyane”.

Yakomeje agira ati “Muri Kigali honyine dufite imyanda ya toni 200 ku munsi ariko abaturage bakomeje kwiyongera ari na ko imyanda yiyongera. Niba rero mwiteguye gushora imari muri ibi bikorwa, dushobora no guhita tunoza imikoranire muri iki cyumweru.”

Minisitiri Gatete yavuze ko hari n’amahirwe menshi mu zindi nzego zirimo urw’ingufu by’umwihariko mu gutanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’ikigo ‘KOEI Africa’, Akbar Ahmed Abdulrahman, yagaragaje inyota yo gushora imari mu gukora porogaramu za mudasobwa zakoreshwa mu nzego zitandukanye, maze Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu amubwire ko amarembo yuguruye kuko ubu u Rwanda rugamije kwinjiza ikoranabuhanga mu bikorwa byose harimo n’ubuhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine yabwiye abikorera bo mu Buyapani ko hari amahirwe menshi mu gushora imari mu buhinzi harimo ibijyanye no kuhira imyaka, gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imyaka n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent yavuze ko gahunda ya ‘Made in Rwanda’ iha amahirwe menshi abashoramari yo gutangiza inganda mu Rwanda kandi ko abanyamahanga bahabwa akarusho karimo gukurirwaho no kugabanyirizwa bimwe mu bisabwa birimo imisoro n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis, yavuze ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri ku isonga mu zitanga icyizere mu ishoramari kuko hakibura uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro no gucukura andi mu birombe bitaratangira gucukurwa.

Minisitiri Manabu Horii yavuze ko bamaze kubona amahirwe menshi yo gushoramo imari mu Rwanda kandi ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda, rugomba gushimangira imikoranire y’inzego za leta n’iz’abikorera z’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko aba bashyitsi bazabonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, bakanagirana ibiganiro n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, abanyenganda n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

Ibigo bikomeye 28 by’abikorera mu gihugu cy’u Buyapani byagaragaje inyota yo gushora imari mu Rwanda
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yashimiwe umuhate yagize kugira ngo abashoramari benshi bashobore kuza mu Rwanda
Bamwe mu bagize Guverinoma y'u Rwanda basobanuriye Abayapani amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda
Takashi Yao, uhagarariye itsinda ry’abikorera basuye u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’ikigo ‘Marubeni Corporation’ muri Afurika, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu yavuze ko u Rwanda rugamije kwinjiza ikoranabuhanga mu bikorwa byose harimo n’ubuhinzi
Minisitiri wungirije w’u Buyapani ushinzwe ububanyi n’amahanga, Manabu Horii yavuze ko u Buyapani bushaka gushimangira imikoranire n'u Rwanda mu by'ubukungu
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Gatare Francis yavuze ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri ku isonga mu zitanga icyizere ku ishoramari
Itsinda ry’abantu 57 barimo abahagarariye ibigo bikomeye 28 by’abikorera mu gihugu cy’u Buyapani baganiriye n’abaminisitiri batandukanye b’u Rwanda babasobanurira amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda
Abashoramari b'Abayapani bagera kuri 57 basuye u Rwanda mu gushaka amahirwe y'ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .