Abayobozi b’amashuri n’abarimu 1400 bahawe Impamyabushobozi basabwe kwerekana impinduka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi ifatanyije n’Umuryango w’Ababiligi Uharanira Iterambere ry’Uburezi, VVOB, batanze Impamyabumenyi mu miyoborere y’ibigo by’amashuri ku bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije, abarimu n’abahagarariye uburezi mu mirenge 1438 baturuka mu turere 17 basabwa kugaragaza impinduka mu bigo by’amashuri babarizwaho.

Izi mpamyabumeyi bazihawe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza.

Bazihuguriwe mu gihe cy’umwaka biciye mu bumenyi bahawe na VVOB biciye muri gahunda yiswe ‘Umusemburo w’Ireme ry’uburezi’ binyuze mu bufatanye na Mastercard Foundation mu mushinga wayo ugamije guteza imbere uburezi.

Umuyobozi w’Umuryango VVOB mu Rwanda, Jef Peeraer, yavuze ko bifuje gufasha abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo batange umusanzu wabo ku ireme ry’uburezi.

Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa afasha abayobozi b’amashuri kuyobora neza ibigo byabo, agatuma kandi n’abarimu barushaho kunoza umwuga wabo n’umunyeshuri akiga neza cyane kuko ari na we shingiro ry’uburezi. Iyo dukora ibi mu buryo bwagutse tugahugura abayobozi b’amashuri n’abarimu twizera ko bizazana impinduka nziza mu burezi muri rusange.”

Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na IGIHE bavuze ko aya mahugurwa bamazemo umwaka yabafashije mu kumenya neza uko bongera imbaraga mu kuzuza inshingano zabo neza.

Nyirahabineza Epiphanie uyobora Urwunge rw’Amashuri rw’Akanzu ruherereye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yahuguwe ku gufatanya n’abarimu mu kuzamura ireme ry’uburezi atabirekeye mwarimu gusa.

Yagize ati “Bampuguye ku gukurikirana umunyeshuri mfatanyije na mwarimu; akenshi wasangaga abayobozi b’ibigo by’amashuri imirimo yose tuyiharira mwarimu ku buryo tumuvugisha ariko ubu nahuguwe uburyo ngiye gufasha abarimu gukurikirana umunyeshuri neza ku buryo imitsindire ye izamuka.”

Dukunde Jeanne Chantal wigisha kuri ES Kigembe we avuga ko ubumenyi yahawe bugiye kumufasha kumenya uko yakongera ireme ry’uburezi ku kigo cye.

Yavuze ko rimwe na rimwe wasangaga abarimu barangara bitewe no kutagira uwabakurikirana ariko ngo barabihuguriwe kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yasabye abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe impamyabushobozi kuzikoresha neza bakagaragaza impinduka.

Yagize ati “Ubumenyi bavanye hano turifuza ko butarangirira mu mpapuro. Turifuza kububona mu mashuri bayobora, mu mirenge bashinzwe, ibyo bigishijwe twabishyizemo ubushobozi dushaka kongera imbaraga mu mikorere yabo ntabwo dushaka ko twishimira gusa ngo babonye impapuro ahubwo turifuza ko ibiri muri izo mpapuro tubibona ku mashuri.”

Yasabye inzego zirimo REB n’ahuguye aba barimu kubakurikirana kugira ngo ibyo bahuguriwe ntibigaragarire gusa mu mpapuro ahubwo biboneke no mu mashuri yabo ku buryo n’abandi barimu n’abayobozi b’ibindi bigo by’amashuri bagenderera bakagira byinshi babigiraho.

Biteganyijwe ko mu 2021 ibigo by’amashuri 1300 bizaba bimaze kugerwaho na gahunda y’amahugurwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi, hibandwa ku guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi by’umwana.

Abayobozi 2000 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bazaba barabonye impamyabushobozi ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri, naho abarimu 3000 bazaba barahawe amahugurwa ajyanye no gufasha bagenzi babo mu kunoza imyigire n’imyigishirize.

Guhugura abarimu bo mu mashuri abanza kuva 2017 kugera 2021 bizatwara hafi miliyoni eshanu z’amayero, naho mu mashuri yisumbuye 2018- 2021 abe miliyoni icyenda z’amayero, yose azatangwa na VVOB na Mastercard Foundation.

Dr Isaac Munyakazi yasabye abahawe impamyabushobozi kugaragaza impinduka ku bigo bakoraho
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ashyikiriza umwe mu bamaze umwaka bahugurwa
Abahawe Impamyabumenyi basabwe kugaragaza impinduka aho bakorera no mu bo bakorera
Abayobozi b’ibigo by'amashuri n’abarimu basaga 1400 bahawe Impamyabushobozi, basabwa kwerekana impinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza