00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’amakoperative basabwe kuyubaka mu buryo bubyarira inyungu abanyamuryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2021 saa 03:30
Yasuwe :

Abayobozi 100 ba za koperative zitandukanye hirya no hino mu gihugu basoje amahugurwa arebana n’imiyoborere ihwitse, iganisha ku buryo zagira uruhare mu mibereho myiza y’abanyamuryango bazo.

Ni amahugurwa yamaze iminsi ine abera i Kabusunzu ku Kigo cyigisha iby’amakoperative, ibigo by’imari iciriritse ndetse no kwihangira imiririmo (RICEM).

Yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amakoperative (RCA) ku bufatanye na Venture 37 ndetse na RICEM; hagamijwe kuzamura imikorere ya za koperative haba mu miyoborere n’imicungire yayo. Ni ku nshuro ya kabiri yakozwe.

Inyigisho zayatangiwemo zibanze ku gusobanura byimbitse itegeko rishya rigena ibyerekeye za koperative zo mu Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 14 Gicurasi 2021.

Hanagarutswe ku buryo bwo gucunga koperative kinyamwuga bikazazifasha kwigobotora ingaruka zagizweho na COVID-19, gukora igenamigambi, gutegura ingengo y’imari n’ibindi.

Umukozi ushinzwe Ibirebana n’Amakoperative muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tumukunde Aimée Marie Ange, yatangaje ko iryo tegeko rishya hamwe n’inyigisho abo bayobozi bahawe bizatuma koperative zirushaho kugira ingufu.

Yagize ati “Ntidushidikanya ko aya mahugurwa azatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’amakoperative yanyu. Mwahawe ubumenyi, ubu mwumvise icyo itegeko ribasaba.”

Yongeyeho ko “Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro umusanzu wa za koperative mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ariko ko inumva ko hakenewe kurushaho kongerera imbaraga n’ubushobozi urwego rwa za koperative kugira ngo zikomere.”

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harelimana Jean Bosco, yavuze ko iryo tegeko riziye igihe mu kongera inshingano n’imikorere ya za koperative.

Ati “Nyuma y’aya mahugurwa twizeye ko mufite buri cyose bizasaba ngo munoze uburyo mukoramo munubaka koperative zanyu ku buryo bizerekana ko mwuzuza inshingano zanyu ku banyamuryango.”

Yashimangiye ko itegeko rishya ryoroheje ibisabwa mu kwandikisha koperative, aho isabwa kuba ifite nibura abanyamuryango batanu bafite ubumuga, urubyiruko, abagore n’abasezerewe mu gisirikare aho kuba 10 nk’uko byari bisanzwe.

Uwitonze Jean Claude ushinzwe Ibikorwa muri RICEM yunzemo ko iryo tegeko rizaziba icyuho cyagaragaraga mu mikorere y’urwego rw’amakoperative.

Umuyobozi Wungirije muri Land O’Lakes Ventures 37, Nyirigira Willy, yemeje ko ayo mahugurwa ngarukamwaka agamije kongera ubunyamwuga mu bayobozi ba za koperative kandi yitezweho gutanga umusaruro ufatika.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa koperative zirenga 10.000 zanditswe, zihurije hamwe abanyamuryango bagera kuri miliyoni enye.

Umukozi ushinzwe ibirebana n’Amakoperative muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tumukunde Aimée Marie Ange, yavuze ko Guverinoma iha agaciro umusanzu w'amakoperative mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Abayobozi 100 ba za koperative bigishijwe uko zagira uruhare mu mibereho myiza y’abanyamuryango bazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .