Abayobozi b’amakoperative bahishuriwe ibitera umwiryane n’akajagari, biyemeza kubihindura amateka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’amakoperative akorera mu turere tunyuranye tw’igihugu, bashimangira ko kutagira ubumenyi buhagije ku miyoborere n’imicungire y’umutungo biri mu bidindiza amakoperative, bigatuma ahorana ibibazo by’urudaca.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Ugushyingo 2020, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi 4, yagenewe abayobozi b’amakoperative 80 akorera mu gihugu hose.

Aya mahugurwa yateguwe na Land O ’Lakes Venture 37 ku bufatanye n’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda (NCCR), Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA n’Ishuri rizatanga amasomo yibanda ku Icungamutungo rya RICEM, ari kubera mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi b’amakoperative bayitabiriye bari gusangizwa ubumenyi bukwiye mu kuyobora amakoperative yabo kugira ngo abone inyungu zikwiye umwuga bakora.

Ni amahugurwa ari gutangwa n’impuguke zo mu Rwanda ndetse n’izaturutse mu nganda mpuzamahanga.

Abitabiriye aya mahugurwa bashimangira ko amasomo bahawe atanga icyizere cyo kwiyungura ubumenyi buhanitse by’umwihariko mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire itajegajega y’imitungo.

Mbanzabugabo Eric uyobora Koperative y’imboga n’imbuto ikorera mu Karere ka Nyabihu avuga ko muri aya mahugurwa yungukiyemo byinshi birimo kumenya ingaruka zituruka ku kugundira ubuyobozi.

Ati “Icyo nzungukira muri aya mahugurwa ni ukutagundira ubuyobozi. Kumenya ko umuyobozi ko atariwe kamara. Ikindi ni ukumenya ko buri wese agomba kugaragaza uruhare rwe ku buryo n’igihe utazaba ukibarizwa muri iyo koperative abasigaye bazajya bagira icyo bakwibukiraho.”

Ndayisaba Germain uyobora Koperative yitwa KOIRU GANZA y’Abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo mu Mirenge ya Kabarore na Gitoki mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko bigishijwe ibintu by’ingirakamaro bigiye kubafasha kuzahura imiyoborere.

Yagize ati “Twahuguwe ku miyoborere myiza y’amakoperative n’imicungire yayo. Muri koperative wasangaga twakoraga duhuzagurika kubera ko nta bumenyi twari dufite, ariko kuko twahawe ubumenyi tuzataha duhindure uburyo twari tuyoboye amakoperative.”

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Amakoperative ahinga ingano n’ibigori mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Huye, Hagenimana Odette, avuga yungutse ko iterambere ry’abanyamuryango rishingira ku nzego zitavuganiramo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Prof Harelimana Jean Bosco, yashimye ko Land O’Lakes iri mu bafatanyabikorwa b’imena ba Leta mu guteza imbere amakoperative no kuyubakamo ibigo binini by’ishoramari.

Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko kwikubira no kutareba inyungu z’abanyamuryango biri mu bidindiza amakoperative, basabwa kubigendera kure.

Land O’Lakes International Development yatangiye ibikorwa bifasha mu iterambere ry’amakoperative 4 (CDP). Ni ikigo giterwa inkunga n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) cyibanda ku kunoza imikorere y’ubucuruzi bw’amakoperative y’ibanze no gushimangira amashyirahamwe yo mu Rwanda binyuze mu bikorwa bigamije kungura ubushobozi ndetse na gahunda yo kwigira hamwe ibikorwa bishya.

CDP ikorana na RCA na NCCR), ihuriro ry’amakoperative n’ay’ibanze aherereye mu turere dutatu ari two Rwamagana, Gicumbi na Bugesera. Yiyemeje guharanira ko amashyirahamwe y’amakoperative y’abafatanyabikorwa ateza imbere imikorere y’ubucuruzi no kugera ku iterembere rirambye.

Abahanga mu by'ubukungu nibo bahuguye abayobozi b’amakoperative atandukanye mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .