00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Abayoboke ba PSD basabwe kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, mu Ntara y’Amajyaruguru, basabwe kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu.

Ibi byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje Abayoboke b’iri Shyaka bagize Inama y’Intara y’Amajyaruguru, aho bemeje ko bashingiye ku iterambere n’amahirwe igihugu gifite, nta kabuza bagomba kubiheraho bagakomeza kwiteza imbere.

Ibyo biganiro byabereye mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022, bigamije kubongerera ubumenyi ku migambi shingiro n’amatwara ya PSD, uburyo bwiza bwo kugera ku mibereho myiza n’iterambere.

Bagaragarijwe kandi amahirwe y’iterambere ari mu gihugu, biyemeza kurushaho kurinda ibyagezweho no guharanira iterambere.

Uwera Dative, umwe muri bo yagize ati "Kugira ibiganiro nk’ibi byatubereye umwanya mwiza wo kwihugura no guhuza imyumvire, tukarushaho kubona amahirwe n’iterambere igihugu kigezeho."

Yakomeje agira ati "Tugomba kurinda ibyo byose byagezweho dukesha umutekano no gushishikariza abayoboke bacu kurushaho kugira uruhare mu bikorwa biduteza imbere."

Uwayezu Laurien na we yagize ati "Ibi biganiro mbyungukiyemo byinshi kuko byongeye kunkangura, menya neza imigambi shingiro n’amatwara ya PSD kandi byatumye menya neza ko tugomba guharanira iterambere n’imibereho myiza muri rusange. Ibi ngiye kubisangiza abandi barwanashyaka bo mu karere kacu."

Umuyobozi wa PSD mu Ntara y’Amajyaruguru, Hitimana Jean, yavuze ko bazakomeza gushyira imbere iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko bikubiye mu mirongo migari iri Shyaka ryihaye.

Yagize ati "Nk’uko mubizi mu Ntara yacu y’Amajyaruguru hari amahirwe menshi y’iterambere haba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi. Ibi nibyo tuzakomeza gushishikariza abayoboke bacu nabo barusheho kugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere muri rusange, kandi tuzakomeza no kurushaho gushaka n’abarwanashyaka mu ngeri zitandukanye."

Visi Perezida wa PSD ku rwego rw’Igihugu, Muhakwa Valens, yasabye inzego zose z’iri shyaka kurushaho gukorana neza n’abayoboke baryo, kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kurushaho guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa.

Yagize ati "Icyo dusaba abayoboke ba PSD ni ukumenya ko amahirwe y’ibikorwa remezo n’umutekano igihugu cyashyizeho bagomba kubibyaza umusaruro, kuko iterambere ryose riba rishingiye ku baturage. Turasaba inzego zose za buri rwego rw’ishyaka gukorana neza no kurushaho kwimakaza ubutabera, ubwisungane n’iterambere nk’uko bikubiye mu mahame twiyemeje."

Muri iyi nama, banatoye inzego zo kuzuza iyo komite, bashaka uwo gusimbura Muhakwa Valens wari Perezida w’iyo komite akaza gutorerwa kuba visi Perezida ku rwego rw’igihugu, wasimbuwe na Hitimana Jean ku buyobozi bw’iyo komite mu Ntara y’Amajyaruguru.

PSD yiyemeje gukomeza uruhare rwayo mu iterambere ry'igihugu
Abayoboke ba PSD basabwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .