Abayisilamu 22 mu basaga 40 baregwaga iterabwoba bagizwe abere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, kuri uyu wa Gatanu rwasomye urubanza rw’abantu 41 baregwaga ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, 22 bagirwa abere.

Abaregwa biganjemo urubyiruko rw’Abayisilamu, batawe muri yombi mu 2016 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nyuma y’imyaka hafi itatu urubanza ruburanishwa, kurusoma nabyo byatwaye umwanya bitewe n’umubare munini w’abaregwa n’ubunini bwa dosiye, ku buryo isomwa ryatangiye saa yine za mu gitondo ryasojwe muri saa moya z’ijoro.

Uko baregwaga bose icyaha cy’iterabwoba, 22 bagizwe abere, babiri bahanishwa igifungo cy’imyaka 10, abandi 13 bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu naho batatu basigaye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu.

Ni ukuvuga ko abakatiwe amezi atandatu bahise barekurwa bitewe n’igihe bamaze muri gereza, kimaze no kurengaho imyaka igera kuri ibiri.

Uru rubanza rwagombaga gusomwa ku wa 28 Gashyantare ariko isomwa riza gusubikwa kubera ko umucamanza yavuze ko batabonye umwanya uhagije wo kunonosora umwanzuro, cyane ko uru rubanza rwaregwagamo abantu benshi.

Abaregwa iterabwoba ubwo bari mu ntangiro z'urubanza rwabo mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza