Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred, yabitangaje ubwo hasozwaga icyiciro cya 24 cy’inyigisho zigenerwa abafatiwe mu buzererezi bakajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Abagize iki cyiciro bageze mu kigo cya Iwawa mu bihe hari hari kubakwa amacumbi mashya no kongera ibyumba by’amashuri bigiramo.
Mufulukye yavuze ko hari abajyaga bavuga ko Iwawa ari ahantu hadatuwe, ariko ko ubu huzuye inzu y’igorofa igeretse kabiri, izaba ari icumbi ry’abarimu ndetse n’ibyumba bishya by’amashuri.
Yagize ati “Ndashaka gushimira cyane nubwo bose babyifuzaga. Hari abakoze akazi gakomeye, bari abayede, bari abafundi, uyu munsi hari miliyoni 112 Frw batahanye.”
Mufulukye yavuze ko muri buri karere harimo abasore n’abagabo bakoreye aya mafaranga, ndetse ko bumvikanye n’abakoreye ayo mafaranga ko azoherezwa mu karere aherekejwe n’urutonde rwa ba nyirayo agashyirwa kuri konti zabo.
Ati “Amafaranga tuyafite kuri konti, buri muntu n’amafaranga ye, urutonde turarufite, bayasinyiye, turashaka ko amafaranga bayabonera mu turere twabo. Uturere tuzatwoherereza amafaranga, n’urutonde, n’amafaranga ashyirwa kuri konti ya buri muntu.”
Tigana Patrick wo mu karere ka Gasabo yize umwuga w’ubwubatsi atsinda neza amasomo y’uyu mwuga bituma atoranywa mu banyamahirwe bahawe akazi k’ubufundi.
Ati “Nabyakiriye neza kuko biba byiza iyo urangije amasomo ugahita ubona n’akazi bituma ibyo wize utabyibagirwa kandi bituma ugira ubunararibonye mu mwuga wize.”
Ubwa mbere Tigana ajyanwa Iwawa yigishijwe umwuga w’ububaji, ntiyashobora kuwushyira mu bikorwa kuko nta gishoro yari afite.
Ati “Ubu mfite igishoro nzahita nshyira mu bikorwa inzozi zanjye zo kugira inzu ikorerwamo umwuga w’ububaji.”
Uwitonze Bonane wo mu karere ka Nyamasheke yatangaje ko aya mafaranga ari urufunguzo ruzamufasha gutangira ubuzima bushya.
Uwitonze yavuze ko igishoro yavanye Iwawa kizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga w’ububaji amaze igihe atekerezaho ariko akabura igishoro.
Ikigo cya Iwawa gifite abaganga b’inzobere mu ndwara zo mutwe, bafasha abajyanyweyo baramaze kugerwaho n’ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!