00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavuye i Bukavu bavuze ku busahuzi bwa FARDC n’intwaro zigabijwe n’amabandi (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 February 2025 saa 09:22
Yasuwe :

Nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe Umujyi wa Bukavu, ubuzima bwatangiye kugaruka, bitandukanye n’uko byari bimeze mu mpera z’icyumweru. Guhera ahari isoko ryitwa Beach Muhanzi n’isoko rwagati ryo mu Mujyi wa Bukavu muri Komine Kadutu, ku isoko rya Nyawera, Nguba, ahitwa nko kuri Feu Rouge muri Komine Ibanda ndetse no kuri Brasserie muri Komine Bagira, hose abantu barakora nk’ibisanzwe.

Amakuru ava mu Mujyi wa Bukavu avuga ko mu gitondo, abakora ubucuruzi guhera ku bw’ibiribwa kugera ku bw’inyama, bari mu kazi kabo nk’ibisanzwe. Nubwo bimeze bityo ariko, urujya n’uruza rwari rwahagaze ku mipaka itandukanya RDC n’u Rwanda i Rusizi.

Mu masaha y’igitondo ubwo itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE ryageraga ku mupaka wa Rusizi I, ryasanze nta bantu bambuka. Ku mupaka wundi wa Rusizi II, hambukaga Abanyarwanda, umwe ku wundi gusa.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Oscar Balinda, yatangaje ko umupaka wafunzwe kugira ngo habanze hagenzurwe ko nta bantu bashobora guhungabanya umutekano mu gihe urujya n’uruza rwaba rukomeje nk’ibisanzwe.

Ati “Rusizi II twakemuye ikibazo cyaho. Kamanyola haracyari Wazalendo n’Abarundi”. Balinda yasobanuraga ko nyuma yo kwirukana aba barwanyi aribwo ibintu biza gusubira mu buryo.

Ku mupaka wa Rusizi II, ubwo twahageraga, twasanze Abanyarwanda bari barabuze uko bava muri Congo, batangiye kwambuka umwe ku wundi. Benshi muri bo barimo abacuruzi, gusa bavuze ko ibintu byabo byinshi byasahuwe.

Twagiramungu Alexis ni umucuruzi uhagarariye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Yavuze ko ku wa Gatanu ubwo bumvaga ko M23 yageze mu Mujyi wa Bukavu, abasirikare ba Congo bahunze bata intwaro mu mihanda zitoragurwa n’abana bazikoresha mu kwiba

Ati “Twatwaraga ibicuruzwa tukabishyira mu madepo. Barabyibye byose. Ducuruza ifu y’ibigori n’ifu y’ubugari. Twari dufitemo imifuka nka 200, ubwo ni nka miliyoni 8 Frw byose barabitwaye”.

Gizele Umutoni, ukora ubucuruzi bw’ibitunguru hagati y’u Rwanda na Congo, yavuze ko yoherezaga ibicuruzwa mu isoko rya Erakate. Ku wa Gatanu yageze kuri Congo asanga ibintu byahindutse abona abasirikare ba Congo bari guhunga agira ubwoba we na bagenzi be bagaruka mu Rwanda.

Ati “Ibicuruzwa twabisize muri Congo. Nyuma twumva ko babyibye. Twamaze guhomba”.

Umutoni avuga bamwibye ibintu byinshi kuko yari yinjije muri congo ibitunguru na tungurusumu bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw byose bikaba byaribwe.

Nubwo bimeze bityo, bombi bavuga ko kuva umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Bukavu, bizeye ko ibintu bigiye gusubira mu buryo, bakazajya bambuka nta nkomyi.

Twagiramungu ati “Ku gicamunsi cy’ejo ni bwo M23 yahageze, amasasu yahise ahagarara. Dufite icyizere kuko aho M23 igiye akenshi hakunze kuboneka umutekano, dufatiye urugero nka Goma. Dufite icyizere ko tugiye gukora ubucuruzi bwacu neza”.

Umutoni we ati “Baratwiba, bagashyiraho imisoro, utamenya ngo ni iyi iki? Kunyura ku mupaka byari bigoye. M23 kuba yamaze kugera hano turishimye cyane. Tuzajya twambuka umupaka bo ntabwo bazajya batwaka bya byangombwa bigoye”.

Uyu mugore avuga ko yacuruzaga umufuka umwe w’ibitunguru ku bihumbi 30 Frw, bakamusaba kuba afite icyangombwa cyo kuba muri Congo kigura ibihumbi 150 Frw.

Ati “Ibaze gufata umufuka umwe w’ibitunguru nshuruza ukanyaka icyangombwa cy’ibihumbi 150 Frw?”.

Muhimpundu Enatha, umuturage wo mu Karere ka Rusizi usanzwe acuruza imyenda ya Caguwa ayivanye muri RDC, ku wa Gatanu yagiye nk’ibisanzwe agezeyo ibintu birahinduka abura uko agaruka mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Mbere avuganye na mugenzi we akamubwira ko we yabashije kwambuka akagera mu Rwanda.

Ati “Mvuye hano hakurya i Bukavu, nari nabanje gutinya kuza, kuko nabonaga inzira zimeze nabi. Mu gitondo navuganye na mugenzi wanjye ambwira ko yageze mu Rwanda nanjye ndaza”.

Muhimpundu yavuze ko mu Mujyi wa Bukavu hagikonje, nta rujya n’uruza rurahaba ndetse n’inzu z’umucuruzi zigifunze.

Ati “Abaturage bakimenya ko M23 yahageze numvaga bishimye cyane, babifotorejeho bakajya banyereka. Ntabwo M23 yateje umutekano muke”.

Benimana Emmanuel wacuruzaga muri restaurant y’i Bukavu, yavuze ko bakimenya ko M23 iri hafi kugera muri uyu mujyi bari bikingiranye mu nzu ariko bahita basohoka.

Ati “Abasirikare ba FARDC bahungiye za Uvira n’ubu ni ho bakiri.

Hategekimana Jean Pierre, we yavuze ko yari asanzwe agenda muri Congo ngo abasirikare batangira guhunga yararebaga, bagenda basahura, banywa inzoga n’itabi bagenda berekeza ahitwa Plaine.

Ati “Bamaze kugenda bose mu kigo cya gisirikare cya Camp Nzao hasigayemo abasirikare batatu. Abana b’amabandi binjiye mu kigo cya gisirikare buri wese afata imbunda akajya atanga 1000 Frw bakamwigisha kurasa, yamara kumenya kurasa agahita agenda. Ni bo baje guhungabanya umutekano wa Quartier Latin, ni yo masasu yaraye avuga”.

Niyonsenga Emelyne wakoraga muri hoteli yo mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko avuyeyo imirimo yo muri hoteli itarasubukura.

Ati “Maze amezi icyenda mba mu Mujyi wa Bukavu. Amakuru dufite ni uko abarasaga barasaga biba. Abarwanyi ba M23 nababonye hari n’abo twahuriye ku Rusizi i twasuhuzanyije, nta mutima mubi urebye nta kibazo”.

Mu masaha ya mu gitondo, abarwanyi ba M23 bagaragaye mu nkengero z’umupaka wa Rusizi I. Ubwo bagendaga, abaturage bababonye, babakomeye amashyi, abandi nabo barabapepera.

Umujyi wa Bukavu wongeye kugarukamo ituze nyuma y'iminsi hari imirwano
Abaturage bavuga ko hari intwaro nyinshi ziri mu baturage zatawe n'abasirikare ba FARDC
Uwambutse iki kiraro aba ageze i Bukavu muri RDC
Ubwo abaturage bari babonye abarwanyi b'Umutwe wa M23 ahagana Saa Yine z'igitondo, babakiranye urugwiro
Abasirikare ba M23 batemberaga hakurya ku musozi, bagenzura umutekano ku ruhande rwa RDC
Byari ibyishimo ku baturage babonye abarwanyi ba M23 hafi yabo
Abanyarwanda bavuye muri Congo nyuma y'iminsi mike barabuze uko bataha
Byari ibyishimo ku bari batashye, bakakirwa n'inzego z'umutekano z'u Rwanda
Ababishoboye bacyuye bimwe mu bikoresho byabo
Uyu mubyeyi yavuze ko mu nzira ataha, nta kibazo na kimwe yigeze ahura nacyo

Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Pacifique Muneza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .