Abavurwa indwara z’umutima mu Rwanda bikubye gatatu guhera mu 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara zitandura n’ibikomere ari byo biza imbere mu guhitana abantu benshi no gutera ubumuga mu Rwanda, ku buryo ibyo byiciro byombi byiharira 59% by’abantu bapfa mu mwaka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu Nama Mpuzamahanga ku Buzima, ibera i Berlin mu Budage, aho yagaragaje gahunda y’imyaka itanu igamije guhangana n’indwara zitandura.

Ni gahunda igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, by’umwihariko intego ijyanye no kugabanya impfu z’imburagihe ziterwa n’indwara zitandura, ho kimwe cya gatatu, bitarenze umwaka wa 2030.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abavurwa uburwayi bufitanye isano n’umutima n’imitemberere y’amaraso (Cardiovascular disease) bwikubye gatatu.

Yakomeje iti “Umubare w’abavurwa uburwayi bw’umutima mu mavuriro mu Rwanda wikubye inshuro zirenga eshatu hagati y’umwaka wa 2018 kugeza uyu munsi, bava 25 353 bagera ku 88 486.”

Mu mibare yagaragajwe, nibura 15,9% by’abantu bakuze bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, mu gihe 40% bafite ibibazo byoroheje by’umutima.

Mu mibare Minisiteri y’Ubuzima yatangaje, yavuze ko hakiriwe ibibazo 34000 by’indwara zitandura byari bikeneye kwitabwaho, mu 2019.

Yakomeje igaragaza ko ibihombo by’igihe cyatakajwe bitewe n’ibibazo bishingiye ku burwayi, ubumuga cyangwa urupfu rw’imburagihe (Disability-adjusted life year) bishingiye ku ndwara zitandura byazamutseho 16% uhereye mu 1990 bigera kuri 35% mu 2016.

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Bigaragaza igihombo gikomeye ku musaruro mu Rwanda.”

Muri ibi bihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi, imibare yagiye yerekana neza ko iyo igeze ku muntu usanganywe ubundi burwayi, ikunze kumuzahaza cyane, ari nabo bapfa cyane.

Gusa u Rwanda rwakoze ibishoboka mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo ku muvuduko uri hejuru, kuko kugeza kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020 habarwa abantu 5066 bamaze kwandura COVID-19, abahitanywe nayo ni 0.7%.

Mu bantu 34 bahitanywe n’iki cyorezo mu Rwanda, Miisiteri y’Ubuzima ivuga ko 90% bari bafite ibindi bibazo by’indwara zitandura.

Minisitiri Ngamije yavuze ko hari gahunda yateguwe n’ibikorwa byo guhangana n’izi ndwara zitandura, biteganywa ko izakorwa mu myaka itanu hagati y’umwaka wa 2020 na 2025, ikagera ku baturage miliyoni 4.8.

Ni gahunda izatwara miliyoni 699.1$ (ni ukuvuga miliyari zisaga 680 Frw) u Rwanda rugishakisha, kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo.

Abavurwa uburwayi bw'umutima mu Rwanda bariyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .