Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Mutarama 2021, ku Kigo Nderabuzima cya COR UNUM Kimisagara gisanzwe gifasha abafite Virusi itera SIDA mu bijyanye n’ubujyanama no kubakurikirana.
Iyi nkunga yagenwe ku miryango 119, irimo ibiribwa nk’umuceri, ibishyimbo, ifu y’igikoma, amasabune ndetse n’udupfukamunwa. Yatanzwe mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo washyizwemo nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Mutarama 2021.
Mukantabana Zainabu utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Nyagakoki, mu Karere ka Nyarugenge, uri mu bahawe inkunga, yavuze ko igiye kubagoboka cyane mu bihe bibagoye.
Ati “Njye biranshimishishije cyane kuko ibi ngibi ni ibintu umuntu aba atatekerezaga ko byaba. Iyi nkunga iramfasha byinshi kuko bamwe inzara yari yaratwishe. Icyo nababwira ni ukubashimira.’’
Umukozi wa RBC ukuriye Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya SIDA , Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo gukomeza kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA by’umwihariko muri ibi bihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ati “Turi gukorana bya hafi n’abantu bafite virus itera SIDA kugira ngo tubafashe babashe gufata imiti yabo cyane ko byagaragaye ko bagirwaho cyane n’ingaruka za Coronavirus.”
Akomeza ati “Iyo indwara ibafashe igafatirana n’ubudahangarwa buba bwaragiye hasi kubera virus itera SIDA ariko kuko baba bafata imiti baba bakeneye inyunganizi z’ibiribwa kugira ngo babashe gufata imiti neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA, Semafara Sage, yavuze ko iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo gufasha abagizweho n’ingaruka za Coronavirus bakaza gutakaza akazi.
Ati “Iki gikorwa twagikoze by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali kuko hari abantu benshi babeshwaho n’akazi ari uko bakoze. Niyo mpamvu twahisemo guhita dutera intambwe muri gahunda ya Leta yacu irimo gukora yo gutanga ibiribwa mu baturage.”
Akomeza ati “Natwe twabikoze kugira ngo tugire aho twunganira abafite virus itera SIDA,kandi bakaba baranduye na Coronavirus n’imiryango idafite akazi muri iki gihe.”
Usibye kuba RRP+ yahaye inkunga abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara, ifite gahunda yo kuzayitanga no ku bandi bangana 3000 bo mu Mujyi wa Kigali.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!