00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye muri Vision City bashimiye umurava w’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 May 2022 saa 08:20
Yasuwe :

Abatuye mu Isibo Icyerekezo ahazwi nko muri Vision City mu Mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, witabirwa n’abatuye muri uyu mudugudu ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Isibo, Icyerekezo kubera ko igizwe n’ingo 504 iyoborwa n’abayobozi batatu barimo Nishimwe Luce Gloria, Yvette Rugasaguhunga na Sunny Ntayombya.

Nishimwe Luce Gloria yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Uyu munsi n’indi minsi yose, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka iminsi mibi y’amateka yacu, abavandimwe n’inshuti bishwe bazira uko bavutse."

Yakomeje agira ati "Ibi byose byabaye amahanga arebera, kugeza ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zifashe iya mbere zigahagarika ayo mahano ya Jenoside yakorerwaga Abatutsi."

Umwanditsi w’Ibitabo Jean Marie Vianney Rurangwa watanze ikiganiro, yasobanuye impamvu yamuteye kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rurangwa yasobanuye impamvu yatumye yandika igitabo yise "Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants” gisobanura mu buryo bworoshye uruhererekane rw’amateka y’u Rwanda, rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Jenoside yateguwe kuva cyera bigeze ku butegetsi bwa Habyarimana bunoza neza uwo mugambi wari umaze igihe kirekire utegurwa, burangije bushyira mu bikorwa, abaturage bemera kumvira ubutegetsi bubi bica abari abaturanyi, inshuti n’abavandimwe babo babaziza ko ari Abatutsi."

Rurangwa yavuze ko Jenoside idashoboka igihe ubutegetsi butigishije ingengabitekerezo mbi y’urwango n’amacakubiri.

Aha niho yahereye avuga ko abakiri bato bakwiriye kwigishwa ayo mateka. Ati "Impamvu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukugira ngo abakiri bato bamenye ayo mateka y’uko Jenoside yateguwe, ikigishwa ndetse iza gushyirwa mu bikorwa. Intego yo kwibuka ni ukwigisha abakiri bato kugira ngo hatazagira undi muntu ubazanamo amacakubiri aganisha kuri Jenoside ukundi."

Mukamugenga Daphrose yatanze ubuhamya bw’itotezwa Abatutsi bo mu Bisesero banyuzemo mbere ya Jenoside n’uko bagerageje kwirwanaho bahangana n’Interahamwe ariko nyuma baza gucika intege kubera ko abo bari bahanganye bari bafite imbunda na za grenade.

Yavuze ko ubwo yari afite imyaka irindwi yatangiye ishuri ari nabwo umwarimu wamwigishaga yatangiye kujya amuhagurutsa mu ishuri na bagenzi be.

Ati "Bavugaga Abahutu ngahaguruka, bavuga Abatutsi ngahaguruka ndetse no mu Batwa ngahaguruka. Mwarimu yambajije impamvu mubwira ko ntazi ubwoko bwanjye, ambaza niba iwacu nta Nyenzi zihaba mubwira ko ntazo, ambajije imbunda mubwira ko tugira umumbunda. Aho yahise ankubita urushyi, nitura hasi ndavirirana amaraso abanyeshuri twigana baza kunsukaho amazi."

Mukamugenga yavuze ko uko gutotezwa kwakomeje kugeza ubwo mu 1994, Jenoside yatangiraga ibintu bikaba bibi kurushaho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko uyu ari umwanya wo kwibuka amateka mabi no kugira inyigisho zihabwa urubyiruko.

Yavuze ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi ari nacyo kugaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Iyo turebye bimwe mu byiciro byaranze Jenoside mu itegurwa cyangwa ishyirwa mu bikorwa hagaragayemo ububi n’ubukana. Uyu munsi turi mu nzira yo gukomeza gushakisha imibiri y’izi nzirakarengane zazize Jenoside itaraboneka."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko iyo imibiri y’abazize Jenoside itagaragajwe aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bibangamira inzira u Rwanda rwahisemo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Abatuye muri Vision City bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amanda Akariza yatanze ikiganiro cyagarutse ku mushinga yatangije wo kwifatanya n'urubyiruko mu gufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abatuye muri Vision City
Nyiranyamibwa Suzana yifatanyije n'abo muri Vision City mu gikorwa cyo kwibuka
Pudence Rubingisa yavuze ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite umugambi mubisha wo kubarimbura
Umuhanzi Mani Martin nawe yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'abatuye muri Vision City
Umwanditsi w'Ibitabo Jean Marie Vianney Rurangwa yasangije abari muri iki gikorwa ibyaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yvette Rugasaguhunga Nyombayire, Umuyobozi w'Isibo Icyerekezo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'Ubuyobozi bubi bwariho ndetse iterwa inkunga n'amwe mu mahanga
Umuyobozi w’Isibo, Icyerekezo, Nishimwe Luce Gloria yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mukamugenga Daphrose yatanze ubuhamya bw'ibyabaye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .