00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kugobokwa na Croix-Rouge

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda wavuze ko ugiye kugoboka imirenge ibiri yo mu Karere ka Gicumbi na Karongi iherutse gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo hagamijwe kwimakaza imibereho myiza no kwirinda ko hari uwagira ikibazo cy’imirire.

Bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kugaragara mu Murenge wa Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura yo mu karere ka Karongi, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 5 Gicurasi 2021 yanzuye ko ishyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo hirindwe ubwiyongere bwayo.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze byabaye kuri uyu wa 08 Gicurasi 2021, Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apolinaire yavuze ko nk’uko batahwemye kugoboka Abanyarwanda mu bihe bya Covid-19 bimaze umwaka urenga, bagiye kugoboka iyo mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo.

Yagize ati “Nibyo bafite ibibazo kandi bakeneye gufashwa, kandi ntitubitangiye ubu kuko kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, Croix-Rouge yabaye mu ba mbere dufatanyije n’inzego za Leta, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo ndetse no kubafasha bahabwa ibiribwa n’ibindi. N’ubu muri Bwishyura abakorerabushake bacu barahari kandi bari mu bukangurambaga bashishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo."

Yakomeje ati “Ibindi byago bishobora kubaho ni uko, hari abaturage bari batunzwe no kubaho umunsi ku munsi ku byo bakoreye, uyu munsi akabona 1000 Frw cyangwa 2000 Frw, iyo rero adashoboye kubibona biramuhungabanya. Ubu dufite itsinda rigari ry’abakoranabushake bakoze igenzura n’isesengura ndetse tumaze kubona raporo itubwira ibyo twakora birimo kubafasha. Navuga ko tuba twiteguye kandi hari ubushobozi dufite tukumva y’uko bitarenze iki cyumweru twinjiyemo ko bafashwa.”

Yavuze ko n’ahandi batarakora isesengura nko muri Rwamiko ho muri Gicumbi bagiye kwihutira kurikora kugira ngo babone uko bafashwa mu gihe cya vuba.

Ubusanzwe Croix-Rouge y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka urenga Covid-19 imaze mu gihugu yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 1.5 Frw mu bikorwa binyuranye birimo ibyo gufasha abazahajwe na Covid-19 binyuze mu kubaha ibiribwa, udufukamunwa no kugura imiti ndetse n’ibikorwa.

Ku ruhande rw’umuyobozi wari uhagarariye komite Nyobozi ya Croix-Rouge y’u Rwanda akaba n’ukuriye urubyiruko, Rubuga Alexia yabwiye IGIHE ko mu bufasha bw’ibanze bagomba gutanga harimo n’umusanzu w’urubyiruko rwo mbaraga z’ejo hazaza wo gukora ubukangurambaga no gufasha abafite intege nke.

Yagize ati “Ibikorwa byose muri iyi minsi dukora usanga byiganjemo urubyiruko kuko natwe tubizi kandi tubivuga nizo mbaraga z’Igihugu. Urubyiruko kandi nirwo ruri gufata iya mbere mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Mu by’ukuri twarabahuguye kandi bagenda tubizeye ko batanga umusaruro ukenewe kandi bakora ubutabazi bw’ibanze mu bihe bitandukanye."

Rubuga ashingira ku kuba mu bakoranabushake basaga ibihumbi 100 ba Croix-Rouge y’u Rwanda, abagera kuri 80% ari urubyiruko bityo bikaba bigaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kurengera imbabare.

Uhagarariye Croix-Rouge y’u Bubiligi mu Rwanda, Issa Sawadogo yashimye umuhate n’ubwitange Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ndetse anagaragaza bimwe mu bikorwa byishimirwa byagezweho banagize mo uruhare. Yavuze ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa bayo nk’uko n’intego rusange ari imwe yo gutabara ikiremwamuntu ku Isi cyane ko Ibiza bidatateguza.

Uretse gufasha mu bihe bya Covid-19, Croix-Rouge muri uyu mwaka yanafashije mu bikorwa binyuranye birimo no gutabara abahuye n’ibiza aho imiryango isaga ibihumbi 100 yafashijwe ndetse miliyoni zisaga 600 Frw zakoreshejwe muri ibyo bikorwa.

Kuva Croix-Rouge yagera mu Rwanda yabaye umufasha wa Leta muri gahunda zitandukanye haba mu buzima, uburezi, imibereho myiza zirimoKugeza amazi meza ku baturage , kubakira amazu abatishoboye, gutanga amatungo ku miryango itishoboye , kurwanya indwara z’ibyorezo, kubakira Imiryango itishoboye Ubwiherero, Kurwanya imirire mibi hakorwa uturima tw’igikoni n’ibindi kandi ubuyobozi buvuga ko butazacogora kwita ku mbabare nk’intego nyamukuru y’umuryango.

Abayobozi muri Croix Rouge Rwanda bavuze ko abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kubagoboka
Uhagarariye Komite Nyobozi muri Croix Rouge Rwanda akaba n'Umuyobozi w'urubyiruko muri uyu muryango, yavuze ko muri ibi bikorwa byose bateganya bazafatanya n'urubyiruko
Uhagarariye Croix Rouge y'u Bubiligi Issa Sawadogo (Uwambere uhereye iburyo) yavuze ko bazakomeza gutera inkunga u Rwanda
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze itangiye byitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .