00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Kigali bahuriye muri ‘Car Free Day’ yahariwe kurwanya kanseri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 11:50
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2022, abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yakozwe hagamijwe gukora ubukangurambaga ku ndwara ya Kanseri.

Abayitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa, biganjemo abafite ibirango biriho ubutumwa bwo gushishikariza abantu kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura.

Usibye urubyiruko rwari ku mubare wo hejuru, ni siporo yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri w’Ubuzima, Sabin Nsanzimana n’abandi bayobozi barimo n’ab’Umujyi wa Kigali.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru abaturage bazindukiye muri siporo rusange
Iyi siporo rusange ikorerwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Kunyonga igare ni imwe muri siporo zikorerwa muri Car Free Day
Abakora siporo rusange bahabwa na serivisi z'ubuvuzi
N'abanyamahanga batuye mu Mujyi wa Kigali bitabira Car Free Day ku bwinshi
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju nawe yitabiriye iyi siporo
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze kumenyera iyi siporo rusange
Abagize Umuryango Elekta Foundation, ufite muri porogaramu zawo kurwanya kanseri muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bitabiriye iyi Siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .