00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturarwanda bibukijwe ko indwara zititabwaho ziteza ubukene n’urupfu

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 02:03
Yasuwe :

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititabwaho, abaturarwanda bibutswa gukomeza kuzirinda kuko zitera ingaruka zirimo urupfu n’ubukene, kubera ko uzirwaye ahora kwa muganga.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo kwizihiza uyu munsi, wabereye mu Mudugudu wa Binunga, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 30 Mutarama 2023.

U Rwanda rwizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu, ku nsanganyamatsiko igira iti "Twese hamwe dufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye isuku, isukura n’ikwirakwiza ry’amazi meza, mu guhashya indwara zititaweho uko bikwiye".

Uyu muhango witabiriwe na Dr. Jules Mugabo wari uhagarariye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no gukumira Indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Cyiza Beatrice, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije n’abandi bafatanyabikorwa.

Dr. Jules Mugabo yibukije abitabiriye uyu muhango ko indwara zititabwaho ziri mu biteza ubukene.

Ati "Izi ndwara zituma ubuzima bw’abantu buzahara, zikababuza gukora imirimo ibazanira inyungu, bikabaviramo ubukene bukabije."

Ku rundi ruhande, Rachel Tushabe yasabye abaturage bitabiriye uyu muhango kubungabunga igishanga cya Kinyinya, mu rwego rwo kwirinda indwara zititabwaho zaturuka ku kutacyitaho, zikabazahaza.

Ati "Iyo mugiye kubumba amatafari mu gishanga mugasiga mudasubiranyije, haza ibidendezi by’amazi".

Tushabe yibukije aba baturage ko muri ibyo bidendezi ari ho imibu yabakururira Malaria yororokera, abasaba gukomeza gukora igishoboka cyose ngo birinde indwara zititabwaho.

Umuturage witabiriye iki gikorwa, Umuhire Marie Chantal, wo mu Mudugugu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yashimiye ubutumwa bagejejweho muri uyu muhango, kuko hari ibyo batari bazi bigatuma bahora barwaragurika kubera kutirinda.

Ati "Ntabwo nari nzi ko kugaburira umwana adakarabye cyangwa se nanjye nkava mu murima nkihutira kurya ntakarabye ari bibi".

Nsabimana Rajab wo muri ako gace na we, avuga ko hari abakora mu bishanga ntibirinde izi ndwara, nyuma bakitana ba mwana bashinjanya amarozi.

Ati "Ugasanga akora mu bishanga, ntibajye kwa muganga kwivuza inzoka, umuntu yarwara, ku buryo bamwe bavuga ngo bararoganye".

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no gukumira Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rugihanganye no kurandura indwara zititabwaho, hari izo rwabashije kwirinda burundu.

Ati "Twashoboye kurandura indwara y’umusinziro ikwirakwizwa n’isazi ya Tsetse. Turakora ibishoboka byose ngo n’izisigaye zicike mu gihugu cyacu".

Yabwiye abari muri uyu muhango ko hasabwa ubufatanye bwa buri wese kugira ngo izi ndwara zicike burundu.

Mu gukemura ibibazo bibangamiye isuku, abaturarwanda basabwe kwirinda gufumbiza imirima umwanda wo mu misarane kuko byanduza amasoko y’amazi n’ibiyaga, cyane ko amagi y’inzoka zo mu nda ashobora kumara imyaka itanu mu butaka atarapfa.

Aba baturage kandi basabwe gucika ku ngeso yo kwituma ku gasozi, kugira ubukarabiro ku misarani, no kudatezuka ku muco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyane cyane bavuye ku musarane cyangwa mu mirimo yindi.

Bibukijwe kandi kwambara inkweto buri gihe by’umwihariko izifunze, mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi, kugira ngo bibarinde indwara y’imidido n’inzoka, ndetse no kwambara imyenda imeshe.

Abaturage bitabiriwe uyu muhango kandi bibukijwe guhashya indwara ya Maralia, bakangurirwa kurwanya ubwororokero bwayo, batema ibihuru ndetse birinda n’amazi areka hafi y’ingo ikaba yakororokeramo.

Ababyeyi kandi bibukijwe ko bagomba kugenzura buri joro ko abana bose baryamye mu nzitiramibu zikoranye umuti, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, kuko bibarinda kurumwa n’imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria.

Indwara zititaweho zigera kuri 20, abantu bafite imwe muri izi ndwara bagera kuri miliyari isaga ku isi hose. Umuntu umwe mu bantu barindwi aba afite izi ndwara.

Muri izi ndwara 20 kandi, izigaragara mu Rwanda ni 8, izikunze kuza ku isonga zikaba inzoka zo mu nda ndetse n’imidido, teniya y’ingurube ifite uburyo igera mu bwonko bw’umuntu bikamuviramo kurwara igicuri, uruheri (shishikara), ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa cyane cyane zidakingiwe, n’ubumara buterwa no kurumwa n’inzoka.

Zigira ingaruka zikomeye zirimo urupfu, ubumuga, ubukene, kugwingira kw’abana ndetse n’izindi.

Ku rwego mpuzamahanga, mu bijyanye n’igenamigambi usanga izi ndwara zitagaragara muri gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara muri rusange, ndetse zikanagenerwa ingendo y’imari nke cyane ugereranyije n’izindi ndwara.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, ruzaba rumaze guhashya izi ndwara ku kigero cya 24%.

Abana bato batanze ubutumwa binyuze mu bihangano byabo, basaba abitabiriye uyu muhango kwirinda indwara zititabwaho
Ababyeyi bibukijwe ko bagomba kugenzura buri joro ko abana bose baryamye mu nzitiramibu zikoranye umuti, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu
Abaturage bakanguriwe kwambara inkweto buri gihe by’umwihariko izifunze, mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi, kugira ngo bibarinde indwara y’imidido n’inzoka
Abaturage bitabiriye uyu muhango basabwe kugira uruhare mu kurwanya indwara zititaweho
Dr. Albert Tuyishime yavuze ko indwara zititabwaho zibuza abazirwaye gukora imirimo yabo, kubera guhora kwa muganga
Dr. Jules Mugabo yavuze ko indwara zititaweho ziri mu biteza urupfu
Emmanuel Nyirishema yatanze ubuhamya bw'ukuntu umugore we yamutaye n'umuryango ukamuha akato, kubera kurwara imidido
Cyiza Beatrice, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ibidukikije yibukije ababumbira amatafari mu bishanga, kujya basiba ibinogo kuko ari ho imibu itera Malaria yororokera
Umuhango wo kwizihiza uyu munsi wabereye mu Murenge wa Kinyinya, kuko ari wo munini mu Karere ka Gasabo kandi ukaba utuwe cyane
Ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Centre, inzego zitandukanye ziganira ku cyashyirwamo imbaraga ngo indwara zititaweho zirandurwe burundu
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango, basabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya indwara zititaweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .