Jersey ni ibirwa bifite ubuso bwa kilometero kare 119,5 n’abaturage barenga gato ibihumbi 112. Bifite ubuyobozi bwigenga ariko biri munsi y’Ubwami bw’u Bwongereza.
Abatuye ibi birwa benshi usanga bavuga Icyongereza n’Igifaransa.
Mu 2016 nibwo u Rwanda na Jersey byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, aza kuvugururwa mu 2019.
Impande zombi zemeranyije gukorana mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, guhanahana ubumenyi, uburezi, amategeko, uburinganire n’ibindi.
BBC igaragaza ko kuva impande zombi zagirana masezerano, u Rwanda ruri mu bihugu abaturage bo muri Jersey bishimira kujya gukoreramo ubukorerabushake.
Mu 2024 abaturage ba Jersey 126 basabye kujya gukora ubukorerabushake mu bihugu bya Nepal, Malawi n’u Rwanda. Ni umubare wazamutse kuko mu 2023 byari byasabwe n’abaturage 107.
Mu bihugu boherezwamo, aba baturage ba Jersey bakora mu bijyanye n’imiturire, ibidukikije n’uburezi, by’umwihariko mu Rwanda bagira uruhare cyane mu kwigisha Icyongereza mu mashuri atandukanye.
Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri Jersey, Carolyn Labey yavuze ko kuzamuka k’uyu mubare kugaragaza ubushake n’ubumuntu bugenda bwiyongera ku baturage ba Jersey.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!