00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Jersey bakorera ubukorerabushake mu Rwanda ku bwinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ibirwa bya Jersey biri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa ku Mugabane w’u Burayi, bwagaragaje ko umubare w’abaturage b’iki gihugu bajya gukora ubukorerabushake mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda ugenda wiyongera.

Jersey ni ibirwa bifite ubuso bwa kilometero kare 119,5 n’abaturage barenga gato ibihumbi 112. Bifite ubuyobozi bwigenga ariko biri munsi y’Ubwami bw’u Bwongereza.

Abatuye ibi birwa benshi usanga bavuga Icyongereza n’Igifaransa.

Mu 2016 nibwo u Rwanda na Jersey byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, aza kuvugururwa mu 2019.

Impande zombi zemeranyije gukorana mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, guhanahana ubumenyi, uburezi, amategeko, uburinganire n’ibindi.

BBC igaragaza ko kuva impande zombi zagirana masezerano, u Rwanda ruri mu bihugu abaturage bo muri Jersey bishimira kujya gukoreramo ubukorerabushake.

Mu 2024 abaturage ba Jersey 126 basabye kujya gukora ubukorerabushake mu bihugu bya Nepal, Malawi n’u Rwanda. Ni umubare wazamutse kuko mu 2023 byari byasabwe n’abaturage 107.

Mu bihugu boherezwamo, aba baturage ba Jersey bakora mu bijyanye n’imiturire, ibidukikije n’uburezi, by’umwihariko mu Rwanda bagira uruhare cyane mu kwigisha Icyongereza mu mashuri atandukanye.

Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga muri Jersey, Carolyn Labey yavuze ko kuzamuka k’uyu mubare kugaragaza ubushake n’ubumuntu bugenda bwiyongera ku baturage ba Jersey.

Abaturage ba Jersey barenga gato ibihumbi 112

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .