00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage basabye ijambo mu kubanisha neza u Rwanda na RDC

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Abaturage b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basabye guhabwa umwanya bagafatanya n’abanyepolitiki kuzahura umubano w’ibihugu byombi kuko iyo bitabanye neza bibagiraho ingaruka.

Babitangarije mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho kuri uyu wa 23 Nzeri 2022. Iyi nama yahuje Abanyarwanda bahagarariye abandi mu karere ka Karongi n’Abanye-Congo bahagarariye abandi muri teritwari ya Kalehe muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Jean Claude Masaki, utuye Kalehe yagaragaje ko kutubahana hagati y’u Rwanda na Congo biri mu bituma ikibazo cy’umubano utifashe neza gitinda gukemuka.

Ati “Ubuyobozi bukwiye kwifashisha abaturage mu gushaka umuti w’iki kibazo, kuko iyo umubano ubaye mubi, ubuhahirane burahagarara abaturage tukabihomberamo.”

Kuva umubano w’u Rwanda na Congo wazamo agatotsi, abayobozi b’ibi bihugu byombi bahurira mu biganiro by’amahoro, bagafata imyanzuro ariko kugeza ubu ibintu ntibirasubira ku murongo.

Aline Kamandwa, yagaragaje ko hakenewe ijwi ry’umuturage kugira ngo ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo bitange umusaruro.

Ati “Abahagarariye ibihugu bakwiye kujya babanza kwereka abaturage amasezerano avuye mu biganiro by’amahoro bakayatangaho ibitekerezo mbere y’uko ashyirwaho umukono.”

Imboni ya Pro-Femmes Twese hamwe mu karere ka Karongi, Niyonagize Germaine yavuze ko kuba u Rwanda na Congo bitabanye neza, abagore bo muri aka karere babihombeyemo kuko bajyaga bajya gucuruza muri Congo bikabafasha kwiteza imbere.

Ati “Kugira ngo amahoro agaruke ni byiza ko abayobozi bicara bakaganira ariko bakaganira babanje kumva ibibazo n’ibyifuzo abaturage bafite, bakagenda bakabiganiraho ariko babikuye mu baturage. Ikindi ni uko imyanzuro yafashe bagaruka bakatubwira icyavuyemo.”

King Ngoma, umukozi w’umuryango La Benevolencia, yavuze ko ari ngombwa ko umuturage agira ijambo mu biganiro by’amahoro.

Ati “Iyo amahoro abuze umuturage niwe ingaruka zibaho kurusha abandi, ikindi uwo muturage niwe ubyara umuyobozi, iyo atabirimo abyara n’umuyobozi utabirimo. Umuturage ntakwiye kuryama ngo asinzire hari ikibazo mu gihugu cy’abaturanyi kuko ingaruka z’icyo kibazo nawe zimugeraho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere mu karere ka Karongi Ndamyeyezu Fidèle, yasabye abaturage b’ibihugu byombi kubanirana neza kuko nabyo ari uburyo bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi bahagarariye abandi mu karere ka Karongi no teritwari ya Kalehe bafite ubushake bwo gutanga umusanzu wabo mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .