00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage bagaragarijwe ko ibiza byinshi bikomoka ku mvura bashobora kubyirinda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 August 2022 saa 05:37
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe avuga ko ibyinshi mu biza byibasira u Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko ibikomoka ku mvura bishobora kwirindwa ari nayo mpamvu abaturage basabwa uruhare rwabo mu kubikumira.

Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, ku wa 16 Kanama 2022, ubwo yari mu bikorwa by’ubukanguramba bwo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza hubakwa ubudahangarwa.

Abaturage bigishijwe uko umuntu yazirika neza igisenge cy’inzu hirindwa ko cyatwarwa n’umuyaga, kubaka umusingi n’inzira z’amazi ku nzu hakumirwa ko yazinjira mu nkuta no gusibura imirwanyasuri mu mirima hakumirwa isuri.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, inzu zasenywe n’ibiza bikomoka ku mvura ari 4346. Akarere ka Burera niko kibasiwe cyane kuko kangiritsemo inzu 635 mu gihe Akarere ka Rusizi inzu zangijwe n’ibiza ari 112.

Habinshuti yavuze ko ibyinshi muri ibi biza bikomoka ku mvura bishobora gukumirwa ari nayo mpamvu ubuyobozi bwa MINEMA bufatanyije n’inzego zitandukanye bukomeje gukangurira abaturage gukumira ibiza.

Ati “Niba buri gihe uko imvura iguye tubona ko inzu ziguruka, ibintu bikangirika ari byinshi ntabwo twazajya turindira buri gihe ko imvura igwa kugira ngo tubone gutanga ubutumwa nk’ubu, twegere abaturage dufatanye nabo gukumira ibi bibazo no kubikemura ku buryo ibibazo bizaba bike kandi byanaba bigasanga abaturage bariteguye kubikemura.”

By’umwihariko muri aka karere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkangu iterwa n’imvura nyinshi bityo ubuyobozi bukaba bwibukije abaturage ko guca imirwanyasuri no kuzibura imiyoboro y’amazi ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

Aka karere gakunze kandi no kwibasirwa n’imitingito cyane nayo isenya inzu z’abaturage ikanangiza ibyabo.

Abaturage basenyewe n’ibiza bagaragaza ko imvura nyinshi yagiye igwa ikabasenyera ibikorwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima ari nayo mpamvu ubu bahagurukiye kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Niyonzima Rachel wo mu Mudugudu wa Cyarukara, Akagari ka Murama mu Murenge wa Musaga, Akarere ka Rusizi ni umwe mu basenyewe n’ibiza by’isuri yatewe n’imvura yaguye mu mpera za 2021.

Aganira na IGIHE yagize ati “Umugezi witwa Cyarukara wari wuzuye, imvura yaguye amazi araza adusanga mu nzu ari nijoro, ubwo tugerageza guhunga nari ndi kumwe n’abana banjye ku bw’amahirwe abaturage baradutabanye tuvamo ntawe uhatakarije ubuzima ariko ibintu n’inzu byose byaragiye.”

Yakomeje agira ati “Nari maze igihe nsembera ntafite aho kurambika umusaya, mukecuru wanjye niwe wantizaga aho kwikinga ariko kuri ubu namaze kubakirwa inzu, none nafashijwe kuzirika igisenge cyayo nizeye ko Ibiza bitazongera kunsenyera nk’uko byagenze ubushize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga ko ku bijyanye no kurwanya isuri abaturage bakomeje gufashwa n’ubuyobozi mu guca imirwanyasuri kandi hari n’abafatanyabikorwa binjiye muri iyi gahunda.

Ati “Icyo turimo gukora ni ugushishikariza abaturage guca imirwanyasuri kugira ngo birinde isuri ariko n’uyu munsi bakoze hegitari imwe dufatanyije nabo kandi ni ibikorwa bikomeje tunahamagarira abafatanyabikorwa kugira ngo tujyanemo.”

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage bose gukumira ibiza bishobora kuzaterwa n’imvura igiye kugwa mu mezi ari imbere kugira ngo bahore biteguye.

Habinshuti yanafashije abaturage ba Rusizi gusakarira umuturage wasenyewe n'ibiza
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, ubwo yafashaga abaturage b'i Rusizi kuzirika ibisenge by'inzu
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yibukije abaturage ayoboye gucukura imirwanyasuri ku misozi no kuzibura imiyoboro y'amazi mu bishanga bya Bugarama n'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .