Abaturage ba Rubavu biteze byinshi ku cyambu kizatwara miliyoni 3$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko biteze inyungu nyinshi ku cyambu cyatangiye kubakwa ku Kiyaga cya Kivu, kizajya gikoreshwa n’abantu n’imizigo.

Iki cyambu kiri kubakwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo giharanira Iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (TradeMark East Africa, TMEA), giherereye mu Murenge wa Nyamyumba.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki cyambu yatangiye mu kwezi gushize izakorwa mu byiciro bibiri, kikazarangira mu mpera za 2019 gitwaye miliyoni eshatu z’amadolari naho gukora bibe mu 2020.

Bamwe mu baturage baganiriye na The NewTimes by’umwihaiko abatunzwe n’ubwikorezi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, bagaragaje ko iki cyambu kiziye igihe.

Mwiseneza Jean Pierre utuye mu Murenge wa Nyamyumba yagize ati “Turishimye cyane kuko hari benshi batuye muri aka gace batangiye kubona imirimo.”

Undi muturage nawe yavuze ko bafite icyizere ko bazungukiramo byinshi birebana no kuzamura ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Murenzi Janvier, yavuze ko bemeye kuzatanga 5% by’amafaranga akenewe mu kubaka iki cyambu, akazava mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko kandi iki cyambu kizateza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu mazi n’ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu dore ko ku munsi kizajya gikoresha n’ibihumbi biturutse mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ati “Ubwubatsi buzatanga imirimo myinshi ku bahaturiye, bazanungukira kuri iki cyambu mu buryo bugaragara. Rero twizeye inyungu nyinshi muri uyu mushinga.”

Imiryango 13 yari ituye ahari kubakwa iki cyambu yamaze guhabwa ingurane no kwimurirwa ahandi kugira ngo imirimo itangire.

Uretse iki cyambu cya Rubavu, Guverinoma y’u Rwanda irateganya gufatanya na TMEA kubaka ibindi byambu mu Karere ka Rusizi, Karongi na Rutsiro.

Icyambu kizubakwa muri izi nkengero z'Ikiyaga cya Kivu kizatwara miliyoni eshatu z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza